News

December 27, 2011

Kayonza: Urubyiruko ngo ntirugira uburyo buhagije bwo kwidagadura

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , ,

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kayonza ruravuga ko mu mujyi wa Kayonza nta buryo buhagije bwo kwidagadura buhaboneka. Uru rubyiruko ruvuga ko nta nzu ishobora gutegurirwamo ibitaramo cyangwa ibindi birori byahuza urubyiruko muri rusange mu rwego rwo kuruhura mu mutwe.

Umwe mu bagize urubyiruko rwo muri uyu mujyi wa Kayonza, Claude Niyibizi, avuga ko umuntu ushaka kubyina adashobora kubona aho abyinira, Yagize ati “Nk’ubu nta night club urubyiniro rwa hano tugira, cyakora hari igihe biba nka rimwe mu mwaka ku bunani tukabona aho kubyinira”

Urubyiruko rw’I kayonza ruvuga ko ahanini iki kibazo gishobora kuba giterwa n’uko nta nzu y’imyidagaduro akarere ka Kayonza kagira, rugasaba ubuyobozi ko bwashyiramo ingufu kugira ngo urubyiruko rujye rubona aho ruhurira rwidagadure kandi rwungurane ibitekerezo.

Uru rubyiruko ruvuga ko abahanzi b’ibyamamare usanga badakunze kujya gususurutsa abatuye I Kayonza, ndetse ngo n’iyo baje usanga babura aho bakorera ibitaramo.

Abasore bagize groupe Urban Boyz baherutse kujya I Kayonza, na bo iki gihe bavuze ko babazwa no kuba bafite abakunzi benshi I Kayonza ariko bakaba batabasha kuhategurira ibitaramo kubera imbogamizi y’uko nta nzu ihari bateguriramo ibitaramo.

Umukozi w’akarere ufite urubyiruko mu nshingano ze, Murengezi Jean Baptiste, avuga ko urubyiruko rw’I Kayonza n’ubwo rutabasha kubona aho kubyinira rufite n’ubundi buryo rwidagaduramo. Yagize ati “Tujya dutegura amarushanwa y’umupira w’amaguru ku rwego rw’akarere agahuza urubyiruko rwacu rwose… ntekereza ko nabyo ari ukwidagadura”

Murengezi anavuga ko ubu akarere ka kayonza nta ngengo y’imari yihariye gafite yo gushyira mu myidagaduro, ibi ngo bikaba bishobora kuba imbogamizi ku rubyiruko rimwe na rimwe rukumva ko rutabona uburyo bwo kwidagadura uko bikwiye.

 



About the Author

admin





 
 

 
Urubyiruko mu itorero rya Nazarene rwateguye igitaramo bise “Ikibatsi Live Concert”

Urubyiruko mu itorero rya Nazarene rwateguye igitaramo bise “Ikibatsi Live Concert”

Iki gitaramo cyiswe “Ikibatsi Live Concert” cyateguwe n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Nayoumi (Nazarenne Youth Ministries) rwo mu itorero Nazarene I RUbavu. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana kizaba tar...
by admin
0

 
 
Uncle Austin arahakana amakuru amuvugwaho ko yavuze ko anenga amarushanwa ya muzika ya hano mu Rwanda

Uncle Austin arahakana amakuru amuvugwaho ko yavuze ko anenga amarushanwa ya muzika ya hano mu Rwanda

Umuhanzi Uncle Austin uzwi cyane mu njyana  ya Afrobeat arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba anenga amarushanwa yose ya muzika abera hano mu Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’uko mu bitangazamakuru binyuranye hano mu R...
by admin
0

 
 
m_SENDERI SURE OF SCOOPING PGGSS

SENDERI SURE OF SCOOPING PGGSS

Senderi International Hits has come out to claim he will for sure claim the top spot of Primus Guma Guma Super Star, come July when the final winner will be announced. The afro beat singer expressed his confidence in the public...
by admin
0

 

 
Commemoration songs prove to heal hearts of survivors

Ruhango: Commemoration songs prove to heal hearts of survivors

Innocent Rwibutso and Samson Mahoro, Ruhango artists that sing commemoration songs Some residents of Ruhango district have said that commemoration help in healing the hearts of many Rwandese in times of commemorating the genoci...
by admin
0

 
 
Umuhanzi Sacha Kat amaze ibyumweru bitatu arwaye

Umuhanzi Sacha Kat amaze ibyumweru bitatu arwaye

Sandrine Agasaro uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Sacha Kat nyuma yo kumara igihe kinini atigaragaza mu ruhando rwa muzika, twifuje kumenya ibyo yaba ahugiyemo, dusanga amaze ibyumweru bitatu arwaye, ibi bikaba ari byo byatumye ...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus