Mugihe byari byaratangajwe ko abahanzi ba Diaspora bazateganirizwa ibihembo muri Salax Awards 2011, Kurutonde rwasohotse ntibagaragayeho ibi bikaba byarateye impaka cyane, no kwerekana akababaro by’umwihariko kuri bamwe mu bahanzi ba Diaspora nyarwanda bakunze kwigaragaza.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa facebook rwa bamwe mu bahanzi ba diaspora, hari impaka z’urudaca no kugaragaza agahinda batewe no kuba bataragaragaye kurutonde rw’abahatanira Salax Awards 2011.
Ku rubuga rwa facebook rw’umwe mu bahanzi ba Diaspora Dada Cross uba Minneapolis Minesota, akaba ari umuhanzi uherutse gukora indirimbo yise Rider Man yagiweho impaka hibazwa niba yaba ari umukunzi wa Rider Man dore ko nawe muri iyo minsi yakoze indirimbo Facebook avugamo ko yakundanye n’umukobwa kuri facebook ibi bikarangira batangaje ko badakundana.
Uyu Dada Cross kurubuga rwe agaragaza amagambo y’agahinda kenshi. Dore ibyo yanditseho:
ese ko turirimba tukitanga tugaha abafans bacu murwanda injyana ntibabone ko we work hard why batabona ko natwe twandika bitugoye se? cg ko turara twicaye ngewe byambabaje sanaaaa iyi salax ntamuhanzi wo hanze urimo ni4 sana ahubwo bakore indi nama kuko hano turi benshi kandi twakoze cne such as lil p rick boss paf k me of coz jayels turi benshi pe gusa bashatse kutwereka ko ntacyo tuvuze se ko ibyo dukora arubusa se? ngewe sinanigwa nijambo ndabivuze this is not fair to us kabsa!!!!
Top of Form
Aha rero hagaragaye impaka z’abantu batandukanye bose batishimira kuba nta muhanzi wa Diaspora wagaragaye kurutonde kandi bemeza ko bakoze.
Mu kiganiro twagiranye na Mike Karangwa, umuyobozi w’Ikirezi Group ari nayo itegura Salax Awards yagize ati “Ntabwo twashoboye kubagenera igihembo nk’uko twari twabiteganyije kuko mu nama n’abanyamakuru banyuranye bakora kuri Muzika Nyarwanda no kubahanzi, twasanze ntabikorwa bihari byagaragariye abanyarwanda mu mwaka wa 2011 bakoze byatuma bahabwa Awards.” Ibi kandi birashimangira ibyavuye mu mpaka zabaye kumunsi w’ejo tariki ya 15 mutarama 2012 ubwo abanyamakuru bakora kuri Muzika nyarwanda barangajwe imbere na Ikirezi Group basanze nta kintu gikomeye abahanzi ba Diaspora baba barakoze muri uriya mwaka wa 2011 cyatuma bahabwa ibihembo.




