Umuhanzi nyarwanda, Alpha Rwirangira arimo gutegura igitaramo yise “Alpha Band with families”, kizaba tariki 25 n 31/12/2011 i Kigali, akaba yaragitumiyemo umukemurampaka (udge) wo mu irushanwa ryo kuririmba ryitwa Tusker Project Fame, Ian Mbugua, nubwo ngo atari amworoheye mu marushanwa aheruka Alpha yitabiriye.
Abarushanwa mu irushanwa rya Tusker Project Fame ntibashobora kwibagirwa Ian Mbugua kubera ukuntu abagora n’ibibazo bye bishobora gutuma wikura mu irushanwa ku bwende bwawe. Abageze muri iri rushanwa ariko bavuga ko buriya icyo abantu batazi ari uko birangira buri wese witabiriye irushanwa yamukunze kuko ibyo bibazo bibafasha kuvamo abahanzi bahamye.
Abandi bagenzi ba Alpha bazaba bari muri icyo gitaramo ni ibyamamare mu karere cyane byamenyekanye muri Tusker Project Fame nka Patricia Kihoro wo muri Kenya na Peter Msechu wo muri Tanzania.
Alpha Rwirangira yatangaje ko yateguye iki gitaramo kugira ngo abashe guhuriza hamwe imiryango itandukanye, isabanire hamwe kandi inarusheho kumenyana ari nako inahungukira izindi nshuti.
Alpha agira ati: “Ntegura iki gitaramo nifuzaga ko abantu batazaza ngo banywe, barye, bishime gusa cyane ko azaba ari no mu minsi mikuru, ahubwo ndashaka ko cyazaba kimwe mu bitaramo bizandika amatekahano iwacu, dore ko nifuza ko cyaba ikintu kitarigera kiba hano mu Rwanda bitewe n’imitegurire n’imigendekere yacyo.”
Alpha yakomeje avuga ko muri iki gitaramo hazaba harimo udushya dutandukanye nk’aho umuntu azajya yifotozanya n’umwe mu byamamare bizaba bihari, agahita atahana ifoto ye cyangwa agatahana umupira uriho iyo foto yabo.
Abategura icyo gitaramo ntibibagiwe n’abana bato kuko bateguriwe imikino yo kwishimisha ndetse n’amarushanwa yabo yo kuririmba, kuva saa sita z’amanwa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyuma yaho abahanzi bagatangira kuririmba kugeza saa mbiri z’ijoro ari nabwo icyo gitaramo giteganijwe guhumuriza ho.





