Umuhanzi Alpha Rwirangira azwi nk’umuririmbyi wahesheje ishema u Rwanda ubwo yatsindaga irushanwa ryo kuririmba rya Tusker Project Fame mu mwaka wa 2009, akaba ari we munyarwanda wa mbere wari utsinze iryo rushanwa.
Yabaye kandi umwe muri batatu batsinze irushanwa rya Tusker Project Fame All Stars ryabaye mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka. Kubera gustinda ayo marushanwa byatumye amenyekana cyane mu karere ka Afurika y’iburasirazuba nk’umuririmbyi ukomoye. Kuburyo muri PAM (Pearl of Africa Music) Awards, zitegurirwa muri Uganda, zo mu mwaka wa 2010 ndetse n’izabaye mu ntangiriro z’uku kwezi uyu mwaka, yegukanye igihembo cy’umurirmbyi w’umugabo witwaye neza mu Rwanda.
Rwirangira afite indirimbo zamenyekanye ndetse ziranakundwa mu Rwanda, zirimo Come to me yafatanyije na Bebe Cool umuririmbyi wo mu gihugu cy’Ubugande, ndetse na Songa Mbele yafatanyije n’umuririmbyi wo muri Tanzaniya witwa AY n’izindi.
Gusa ariko siwe muririmbyi wenyine wo mu Rwanda uririmba indirimbo zisanzwe waba ugiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana. Hari n’abandi batandukanye barimo King James warirmbye indirimbo yakunzwe “ Mana Ikomeye”.
Norbert NIYIZURUGERO





