Mu gihe indirimbo “Komeza utsinde” y’umuhanzi nyarwanda Tom Close ikomeje kugenda ivugwaho byinshi, birimo n’abavuga ko yaba yarayihimbiye abantu batishimiye instinzi ye muri Primus Guma Guma Super Star season I, we avuga ko nta muntu n’umwe yigeza ayihimbira.
“Uvuga ibigorambye imihoro ikarakara,” aya niyo magambo umuhanzi Muyombo Thomas uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close yakoresheje ashaka gusobanura ko yahimbye iyi ndirimbo akurikije n’ibyo abona hanze aha ariko ngo bikarakaza ababa biyumvaho ko bameze batyo.
Tom ati: “kuba narahimbye ‘komeza utsinde’ ntaho bihuriye n’intsinzi yanjye ya PGGSS I ni ibyo nabonaga hanze aha. Nta muntu n’umwe rero nashatse kuvuga muri iyi ndirimbo, ibi nsanzwe mbikora no mu zindi ndirimbo zikagira abo zishimisha n’abo zidashimisha”.
Aha icyakomeje gutuma abantu bibaza kuri iyi ndirimbo akaba ari uko uyu muhanzi yakunze kugenda yigarukaho cyane aho yibazaga igituma abanga Tom Close bamwaga ati: “…uzambarize abanga Tom Close icyo bamwangira…” . Ibi abikoze mu gihe mu zindi ndirimbo usanga yari akunze gukoresha imvugo izimije zitamugarukaho byeruye cyangwa ngo bigaruke ku wundi uwo ari we wese.
Kubibaza impamvu yaba atarasubijwe muri PGGSS II, babinyujije mu bitangazamakuru cyane cyane mu bitekerezo batanga kuri zimwe mu mbuga zikorera ku murongo wa internet na Radio, Tom Close avuga ko atari gusubira muri iri rushanwa kuko bitemewe kujyamo inshuro ya kabiri.
Tom Close ati: “Iyo wabaye Super Star uba wamubaye nta yindi nshuro ya kabiri”.
Tom Close ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda bacuranga injyana ya RnB na pop akaba ariwe wegukanye ku nshuro ya mbere igihembo cya PGGSS mu mwaka wa 2011.
Uyu muhanzi akaba yaragiye abona n’ibindi bihembo binyuranye birimo n’ibya Salax awards. Akaba ari umuhazi wiga muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga Medecine.






bakureke baba bagushakaho iki kuki bakwibazaho cyane,buriya nyine baba biyumvishe,gusa twe turagukunda pr tjr