News

February 12, 2012

Dominic Nic aratangaza ko akeneye umujyanama (Manager). www.tukabyine.com

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , ,

Umuhanzi Dominic Nic ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye cyane kubera indirimbo ze ndetse n’ijwi rye abatari bake bemera, by’umwihariko ariko ngo bakamukundira ubutumwa atanga mu bihangano bye, uko ateye haba mu mico n’imyitwarire ngo nabyo bituma abantu bamwibonamo.

Dominic Nic aratangaza

Uyu muhanzi rero ukomeje kurangwa n’ibikorwa byinshi byiza, aratangaza ko akeneye umujyanama. Mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa kane tariki 8/2/2012, yadutangarije ko kubera ibikorwa byinshi aba afite ndetse n’ibyo aba yifuza kugeraho akeneye umujyanama mu buryo budasubirwaho.

Yagize ati: “ubu nkeneye umujyanama rwose kubera ko nsigaye mfite ibikorwa byinshi ngomba gukora. Uzi ko buriya hariho byinshi ntakora kandi byari ngombwa kubera kutagira ubimfashamo nk’umujyanama? Urumva ko rero nkeneye umujyanama ku buryo budasubirwaho.”

Twamubajije ibyo yifuza uwaba umujyanama we yaba yujuje, niba yaba yifuza umukobwa (umudamu) cyangwa umsore (umugabo) adusubiza agira ati: “Manager kuba umugabo cyangwa umugore ntacyo bintwaye gusa condition imwe agomba kuba yujuje ni iyi: Ntagomba kuza ashyize imbere cash! Iyi condition imwe ni nayo ikubiyemo byose. Agomba kuza azi ko ikintu cya mbere tugamije ari umurimo w’Imana, atari ukubona amafaranga. Amafaranga yaboneka tukayagabana, yabura kandi tugataha n’amaguru!”

Dominic Nic yakomeje adusobanurira ko impamvu adakeneye umujyanama  ushyize imbere amafaranga ari uko we ubuhanzi bwe atabukora ashyize imbere amafaranga (business) ahubwo abukora kubera umurimo w’Imana bityo byamugora gukorana n’umuntu utumva ibintu kimwe nawe.

Bimwe mu bikorwa Dominic Nic ateganya muri iyi minsi harimo kumurika alubumu ye ya kabiri atari yamenyera izina ikazaba igizwe n’amajwi n’amashusho (Audio & Video), akazayimurika mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) ku itariki ataramenya, ndetse bikazaba bifatanye n’igitaramo (Concert) azakora.

Hari kandi igikorwa yatangiye cyo kuririmbana n’abahanzi bo muri East African Community aho kuri ubu ari gukorana indirimbo n’umuhanzi Fortrand wo mu gihugu cy’u Burundi bakaba abri gukorera indirimbo kwa Mastola. Muri Tanzaniya azakorana na Christine Chouchou waririmbye indirimbo Unikumbuke n’izindi, na Christian Wakwetu bakazatangira mu cyumweru gitaha.

Mu gihugu cya Kenya azakorana na Daddy Owen ndetse na Christian Lwanda. Mu gihugu cya Uganda niho atarabona uwo bazakorana ariko arateganya gukorana na Pastor Wilson BUGEMBE.

Muri ibi bikorwa byose yagize ati: “Kugeza ubu aba bose nteganya gukorana nabo bashobora kunsaba amafaranga. Nimba nyafite nzayabaha ariko nimbi ntayafite urumva ko bizangora ntabonye cash.” Yakomeje atubwira ko ibijyanye no kwishyura itike y’indege iba yazanye umuhanzi kugira ngo aze baririmbire mu Rwanda ariwe Dominic Nic uba wayatanze kandi ko afite gahunda y’uko bose bazaza gukorera mu Rwanda ibijyanye n’amajwi (audio) kumu producer we usanzwe amukorera Mastola ariko kubijyanye n’amashusho (Video) akajya abasanga iwabo. Yakomeje atubwira ko ariko n’ubwo gahunda ari uko aziteganya, nihagira uwifuza bidasubirwaho ko bakorera iwabo amajwi azabyemera akajyayo dore ko igikorwa ari icye kuko ariwe urimo kubasaba gukorana indirimbo.

Kuri ubu Dominic Nic arimo gukora amashusho y’indirimbo ye Ashimwe akaba arimo kuyakorana na Cedru.

Arateganya mu minsi iri imbere guhindura akazi akava aho yakoraga muri Business y’Abahinde kugira ngo bimworohere kubona akanya nimugoroba bityo abashe kwiga dore ko ateganya kwiga muri Mount Kenya aho ateganya gukurikirana ishami rya Business cyangwa se Itangazamakuru.

Dominic Nic yaranzwe no gutwara ibihembo (Awards)byinshi binyuranye doreko nawe atibuka umubare wabyo kandi nta kabuza azabona n’ibindi byinshi.


 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 
 
Pacson threatens to sue local website

Pacson threatens to sue local website

  Rapper Pacson has said he is weighing his options as to whether to sue a local celebrity website, which ran a story that he had been barred from ever stepping near the vicinity of Union Trade Centre complex in Kigali cit...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus