Umuhanzi Dominic Nic ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye cyane kubera indirimbo ze nziza n’ijwi rye rihebuje, by’umwihariko ariko akaba ari umuntu ushyira mu gaciro, usenga, wubaha kandi wakira buri wese m’urwego arimo, bityo bigatuma abantu bamwibonamo.
Uyu muhanzi rero ukomeje kurangwa n’ibikorwa byinshi byiza, aratangaza ko akeneye umujyanama. Mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa kane tariki 8/2/2012, yadutangarije ko kubera ibikorwa byinshi aba afite ndetse n’ibyo aba yifuza kugeraho akeneye umujyanama mu buryo budasubirwaho. Yagize ati: “ubu nkeneye umujyanama rwose kubera ko nsigaye mfite ibikorwa byinshi ngomba gukora. Uziko buriya hariho byinshi ntakora kandi byari ngombwa kubera kutagira ubimfashamo nk’umujyanama? Urumva ko rero nkeneye umujyanama kuburyo budasubirwaho.”
Twamubajije ibyo yifuza uwaba umujyanama we yaba yujuje, niba yaba yifuza umukobwa (umudamu) cyangwa umsore (umugabo) adusubiza agira ati: “Manager kuba umugabo cyangwa umugore ntacyo bintwaye gusa condition imwe agomba kuba yujuje ni iyi: Ntagomba kuza ashyize imbere cash (amafaranga)! Iyi condition imwe ninayo ikubiyemo byose. Agomba kuza aziko ikintu cya mbere tugamije ari umurimo w’Imana, atari ukubona amafaranga. Amafaranga yaboneka tukayagabana, yabura kandi tugataha n’amaguru!”
Dominic Nic yakomeje adusobanurira ko impamvu adakeneye umujyanama ushyize imbere amafaranga ari uko we ubuhanzi bwe atabukora ashyize imbere amafaranga (business) ahubwo abukora kubera umurimo w’Imana bityo byamugora gukorana n’umuntu utumva ibintu kimwe nawe.
Bimwe mu bikorwa Dominic Nic ateganya muri iyi minsi harimo kumurika alubumu ye ya kabiri atari yamenyera izina ikazaba igizwe n’amajwi n’amashusho (Audio & Video), yifuza kumurika mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) ku itariki ataramenya, ndetse bikazaba bifatanye n’igitaramo (Concert) azakora.
Hari kandi igikorwa yatangiye cyo kuririmbana n’abahanzi bo muri East African Community, ubu ari gukorana indirimbo n’umuhanzi Fortrand wo mu gihugu cy’u Burundi, indirimbo ikorerwa kwa Mastola. Muri Tanzaniya azakorana na Christine Chouchou waririmbye indirimbo Unikumbuke n’izindi, na Christian Wakwetu bakazatangira mu cyumweru gitaha.
Mu gihugu cya Kenya azakorana na Daddy Owen ndetse na Christian Lwanda. Mu gihugu cya Uganda niho atarabona uwo bazakorana ariko arateganya gukorana na Pastor Wilson BUGEMBE.
Muri ibi bikorwa byose yagize ati: “Kugeza ubu aba bose nteganya gukorana nabo bashobora kunsaba amafaranga. Nimba nyafite nzayabaha ariko nimba ntayafite urumva ko bizangora ntabonye cash.” Yakomeje atubwira ko ibijyanye no kwishyura itike y’indege iba yazanye umuhanzi kugira ngo aze baririmbire mu Rwanda ariwe uba wayitanze kandi ngo afite gahunda y’uko bose bazaza gukorera mu Rwanda ibijyanye n’amajwi (audio) kumu producer we usanzwe amukorera ariwe Mastola ariko kubijyanye n’amashusho (Video) akajya abasanga iwabo. Yakomeje atubwira ko ariko n’ubwo gahunda ari uko aziteganya, nihagira uwifuza bidasubirwaho ko bakorera iwabo amajwi azabyemera akajyayo dore ko igikorwa ari icye ariwe nawe uri kubasaba gukorana indirimbo.
Kuri ubu Dominic Nic arimo gukorana na Cedru amashusho y’indirimbo Ashimwe.
Arateganya mu minsi iri imbere guhindura akazi akava aho yakoraga muri Business y’Abahinde kugira ngo bimworohere kubona akanya nimugoroba bityo abashe kwiga dore ko ateganya kwiga muri Mount Kenya aho ateganya gukurikirana ishami rya Business cyangwa se Itangazamakuru.
Dominic Nic yaranzwe no gutwara ibihembo (Awards)byinshi binyuranye doreko nawe atibuka umubare wabyo kandi nta kabuza azabona n’ibindi byinshi.





Uri umukozo w’ Imana ndagukunda
Uri umukozi w’ Imana ndagukunda
Domini, I still saying that you’re number one in Gospel Music (Rwanda), turagukunda cyane turi benshi hano murugo DVD yawihora muri lecteur 24 hours! Just I wanna say, be blessed we lov you so much.