Umuhanzi Gabiro Gilbert ni umwe mu bahanzi bamenyekanye muri Tusker Project Fame ariko bagaruka mu Rwanda ntibongera kuvugwa kuburyo umuntu yakwibaza impamvu yaba ibitera.
Gabiro nawe kimwe na bagenzi be nka Gaelle na Christian, twifuje kumenya impamvu yo kuba atigaragaza muri muzika atubwira ko yari ahugiye mu gukina film dore ko ngo nabyo abifitemo impano idasanzwe nk’uko yabigaragaje muri muzika.
Nyuma rero yo gukina filime THE POWER OF MESSAGE, Gabiro agarutse muri muzika kongera kwigaragariza abakunzi be.
Twamubajije impamvu Atari akigaragara atubwira ko yari ahugiye kuri iyo filime kuko nyuma yo kuyikina bagiye n’ahantu henshi hatandukanye kuyigaragazayo harimo muri Bangalore ndetse n’I Burundi akaba ariyo mpamvu atabonaga umwanya wa muzika. Nubwo bimeze bityo ariko afite indirimbo 3 amaze gukora arizo Ryari?, Byakubera byiza yakozwe na Pastor P ndetse n’iyitwa Umuyobozi yakozwe na Lick lick.
Mubyo Atangariza abakunzi ni uko umwaka wa 2012 yiteguye kuzabashimisha kuburyo budasubirwaho abagezaho umuziki mwiza kandi mu njyana zitandukanye.
Mu kiganiro, twagiranye yashimiye Uncle Austin kubera uburyo amufasha anamugira inama nziza zitandukanye. Yanarangije yifuriza abanyarwanda bose muri rusange umwaka mwiza wa 2012 n’imigisha ya Rurema.






Gabiro you are a great gentleman just tell me are you a christian?