Hashize igihe kinini twibaza ku kibazo cyaba gitera abakobwa kutagaragara cyane mu ruhando rwa muzika ndetse n’indi myidagaduro itandukanye dore ko benshi mu babirebera hafi bavuga ko byaba biterwa no kwitinya ndetse no gutinya kugaragara.
Kugira ngo dukemure izo mpaka twegereye bamwe mu bakobwa twasangaga mu ma studios ariko ntitubabone cyane mu bitaramo by’abandi bahanzi cyangwa se ngo twumve tunabone indirimbo zabo ahatandukanye mu bitangazamakuru. Kubera umutekano w’abo twaganiriye bose ariko badusabye kudatangaza amazina yabo.
Umwe yagize ati “Njye mbona muzika nyarwanda irimo akavuyo. Ntabwo umuntu utagaragara ari uko aba adashoboye ahubwo bamwe mu ba Radio Presenters baba bashaka ruswa kugirango bamenyekanishe indirimbo zawe (promotion)”.
Undi nawe ati “Ubu se uribaza ko tutagaragara kuko tutazi kuririmba? Kuki se ba Paccy n’abandi ntavuze bagaragaye bagera aho bakavaho? Nawe ntukabaze ibyo uzi!”
Uwundi mukobwa nawe ati “Njyewe ibyo kuririmba nabivuyemo kuko nasanze rwose conditions binsaba ntazujuje!” Twakomeje tumubaza ibyo avuga atujuje aradusubiza ati “Nagiye mpura n’abantu benshi bagashoboye kunkorera promotion nkazamuka pe ariko ibyo bambazaga utayobewe nawe nk’umukobwa nabonye ntabivamo bituma ndeka kuririmba.”
Twegereye na bamwe mu basore twasanze mu mazu bakoreramo imiziki tubabaza uko bumva iki kibazo, nabo batubwira icyo babitekerezaho:
Uwa mbere yagize ati “njye mbona abakobwa ari bo babyitera kuko henshi maze kujya mu ma studios nasanze abakobwa aribo bakorerwa mbere twe twicaye aho, bamara kubarangiriza tukabona gukurikiraho.” Twifuje kumenya impamvu yabyo akomeza atubwira ati “Wari uziko hariho abakobwa bamwe baza muri studio baje gukora indirimbo ariko nta mafaranga bazanye? None se ubwo baba bashaka iki? bajye babakata nyine”.
Mugenzi we nawe ati “Umva man iyo turi hano muri studio ntibatwikoza batwereka ko baturenze, twagera kuri stage bikabayobera!” uyu nawe twamubajije icyo ashaka kuvuga adusobanurira ati “ abakobwa bamwe baza nta n’indirimbo bafite batanazi no kuririmba ye, ariko ugasanga studio bayigize nko mu rugo iwabo bahahora bamwe mbese ari nk’aho babaye abagore ba studio. Iyo ahamaze iminsi nyine asohokana indirimbo!”
Twegereye bamwe mu bakora umuziki mu ma studios atandukanye, nabo tubabaza icyo babivugaho.
Umwe yagize ati “nibyo koko bamwe mu ba producers baryamana n’abakobwa ariko nibo baba babizaniye! None se nyine iyo umukobwa aje ngo umukorere indirimbo kandi nta mafaranga aguhaye we aba ashaka iki? Erega natwe turi abantu!”
Uwundi nawe ati “Iyo umukobwa yiyemeje gukora umuziki aba agomba no kumenya uburyo yipromotinga! Tu vois ce que je veux dire?”
Twegereye bamwe mu bahanzi bakomeye, umwe adutangariza ati “koko izo nzitizi ziriho kandi ku bwinshi ati buriya ba Miss Jojo bo bagize amahirwe kuko bo bazamutse mbere ari bo bakobwa bonyine naho rwose ubu abana b’abakobwa bari kujya muri muzika ubu bafite ingorane nyinshi”
Umwe mu banyamakuru akaba n’umuhanzi twaramwegereye atubwira ati “Abakobwa bari kuza ubu ntabwo nabo biyubaha! Iyo aje yiyubashye abantu baramwubaha ariko nawe iyo atiyubashye ninde se wamwubaha? Ni kimwe no mu buzima busanzwe iyo umwana w’umukobwa atihaye agaciro abasore baba bamubonye nyine! Bo nibiheshe agaciro barebe ko nabo batazagahabwa!”
Twaganiriye na bamwe mu Banyarwanda bakorera umuziki wabo hanze mu bihugu byateye imbere ndetse n’abandi baba hanze badakora umuziki ariko bawukurikiranira hafi, badutangariza ko aho ibyo bibazo ntabihaba!
Bavuga ko abantu bo mu bihugu byateye imbere bubaha umuziki kandi ko bawufata nka business nk’izindi. Bati “kubona manager biroroshye iyo uzi kuririmba kandi arakubaha nk’umukiriya we. Studio igukoreye umuziki na manager wawe nibo bita kubya promotion yawe wowe wiryamiye. Kereka uwashatse kuba ikirara niwe ubacyo!”
Ababyeyi b’Abanyarwanda twegereye nabo badutangarije impungenge zabo bati “none se ubona abana b’abakobwa bagiye muri ibyo bintu batavamo batwaye amada? Twe ababyeyi ntabwo twishimira ko abana bacu b’abakobwa bajya muri biriya”.





Njye mbona rwose biyubashye,bakaba abari beza nta mujama wapfa kubatinyuka.bavuga ngo uwigize agatebo ayora ivu bigatinda.bisubireho tuu
HAKENEWE KONGERA IMBARAGA MUBAPROMOTER BAKITA MUBAHANZI NYARWANDA NKUBU NJYE NAKORANYE N’UMUHANZI PETER NIYO W’IBURUNDI MURUMUNA WA DR.CLAUDE INDIRIMBO IWABO IRACA IBINTU ARIKO NJYE IWACU SINDAYUMVA HABE NARIMWE KIMWE NIZINDI ARIYO IMPAMVU NINJIYE MUMAFILM GISA SINAREKA KURIRIMBA MY NOMBER ARE 0788745837/0728745837