Umuhanzikazi KNOWLESS nyuma yo kumurikira abakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange alubumu ye ya mbere yise KOMEZA, afite ibikorwa byinshi cyane ahantu hatandukanye.
Mu kiganiro twagiranye kuri telefoni, yadutangarije ko abona igikorwa cyo kumurika alubumu ye cyaragenze neza cyane ku buryo bwamushimishije cyane.
Ubu kandi akomeje ibikorwa bye byinshi nk’uko yabitubwiye agira ati: “Ni byinshi cyane (aseka) ku buryo bimwe simbyibuka pe. Gusa aho nibuka ni I Gitarama, ku Gisenyi, mu Ruhengeri kumurenge ku itariki ya 23 z’uku kwezi, I Kigali n’Inyanza ku itariki ya 25 z’uku kwezi nabwo.
I Kigali ni Kimisagara na Bambino nkazanaririmba kwa Riderman no muri East African Party. Nari mfite na gahunda yo kujya I Burundi le 30 ariko ndumva bitaranjyamo neza, ndumva mfite byinshi ino ku buryo I Burundi nshobora kuhareka.”
Twamubajije impamvu yibagirwa aho afite ibitaramo araseka atubwira ko ari ukubera ko ari byinshi kandi ahenshi ni ahantu hashyashya. Tubamenyeshe ko mu minsi ishize uyu muhanzikazi yagize nibyago abura nyina wabo wabaga mu Ruhango. Imana imwakire mu bayo kandi na Knowless akomeze kwihangana.






Good, and really we are happy for your our sister