News

March 3, 2012

Ngoma:Ntibaheruka kubona igitaramo cy abanzi bibyamamare

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , ,

Urubyiruko ndetse n’abandi bakunda abahanzi nyarwanda bo mu karere ka Ngoma baravuga ko basa naho bibagiwe abahanzi kuko igihe kibaye kinini nta muhanzi ukomeye uje gukorera igitaramo I Ngoma.

Aba bakunzi b’ abahanzi nyarwanda bavuga ko ku bwabo uretse inzitizi z’amikoro baba bifuza ko buri week-end nibura bajya babona umuhanzi umwe akabakorera igitaramo maze bakidagadura dore ko ntanakabyiniro kahaba.

Aba bakunzi bavuga ko amatsiko yabishe kuko hari abahanzi benshi bakunda kandi bumva mu ndirimbo ariko  bakaba batarababona n’amaso yababo bitewe nuko I Kibungo ntabahanzi bakunda kuhaza. Ngo hari n’abatega bakajya I Kigali kubareba mu bitaramo baba bagize.

Ubwo twaganiraga numujene umwe wo mu mugi wa Kibungo yavuze ko nubwo hari abajya I Kigali byaba byiza babisangiye iwabo bakabonwa nabenshi.

Yagize ati”Rwose ikirori ntawucyanga ahubwo twarababuze pe! Tubabona  batoye nka Miss muri INATEK, naho ubundi baza hano gake. Nubwo ataza ariko  tuba tubifuza bakaza nkuko bahora bajya za Butare.’

Nubwo ariko  aba bavuga batyo hari n’urundi ruhande ruvuga ko bitoroshye ko aba bahanzi baza I kibungo  kuko ntabantu benshi babona bajya mu bitaramo byabo kuko ngo abahari  bakangukira kwitabira ibitaramo ari mbarwa.

Olivier we abona ko kuba ntanzu nimwe yo kwidagaduriramo (akabyiniro) irangwa muri aka karere nabyo byaca abahanzi intege bakagira icyizere gike cyo kuba bagaruza ayo baba bashoye  mugukodesha amasare ndetse na amatike.

Ati ”None se  ahantu haba ntanakabyiniro kaharangwa ukizera ute ko igitaramo bari bukitabire? Njye ntabwo narenganya abahanzi ahubwo nitwe tukiri inyuma mu myidagaduro”

Mu karere ka Ngoma, kugeza ubu  nta nzu ikorerwamo ibikorwa byo kwidagadura mu muziki (akabyiniro) iharangwa. Hari abavuga ko byaba biterwa nuko abahatuye batabyitabira kuko bafatwa nk’ibirara cyangwa indaya. Abandi bakavuga ko no kubona amazu bikorerwamo ari ikibazo.


 

 



About the Author

admin





 
 

 
Ndashimira cyane Producer Nicolas Nic udahwema kumfasha muri muzika yanjye

‘‘Ndashimira cyane Producer Nicolas Nic udahwema kumfasha muri muzika yanjye’’

Umuhanzi Prince Nani usigaye akorera muzika ye muri Rafiki Records aho akorerwa na Producer Nicolas Nic nyuma yo gukorana n’abantu batandukanye, arashimira Producer Nicolas Nic uruhare agira mu iterambere rya muzika ye. Princ...
by admin
0

 
 
Urubyiruko mu itorero rya Nazarene rwateguye igitaramo bise “Ikibatsi Live Concert”

Urubyiruko mu itorero rya Nazarene rwateguye igitaramo bise “Ikibatsi Live Concert”

Iki gitaramo cyiswe “Ikibatsi Live Concert” cyateguwe n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Nayoumi (Nazarenne Youth Ministries) rwo mu itorero Nazarene I RUbavu. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana kizaba tar...
by admin
0

 
 
Uncle Austin arahakana amakuru amuvugwaho ko yavuze ko anenga amarushanwa ya muzika ya hano mu Rwanda

Uncle Austin arahakana amakuru amuvugwaho ko yavuze ko anenga amarushanwa ya muzika ya hano mu Rwanda

Umuhanzi Uncle Austin uzwi cyane mu njyana  ya Afrobeat arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba anenga amarushanwa yose ya muzika abera hano mu Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’uko mu bitangazamakuru binyuranye hano mu R...
by admin
0

 

 
m_Bamwe mu banyamakuru nabo bemeza ko kuba Jay Polly ataragaragaye mu bahanzi 11 ba PGGSS 3 yarenganye

Bamwe mu banyamakuru nabo bemeza ko kuba Jay Polly ataragaragaye mu bahanzi 11 ba PGGSS 3 yarenganye

Ubwo hatangazwaga abahanzi 11 bazahatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatatu umuhanzi Jay Polly ntagaragaremo, byakomeje kwibazwaho n’abantu banyuranye bakurikiranira hafi muzika Nyarwanda. Abafana ba Jay P...
by admin
0

 
 
m_SENDERI SURE OF SCOOPING PGGSS

SENDERI SURE OF SCOOPING PGGSS

Senderi International Hits has come out to claim he will for sure claim the top spot of Primus Guma Guma Super Star, come July when the final winner will be announced. The afro beat singer expressed his confidence in the public...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus