Nyuma y’uko itsinda ryahoze ryitwa Kidz Voice rihinduriye izina rikitwa Strong Voice, benshi bibazaga ko baba barahinduye izina kubera abafana babo babibasabye.
Amakuru dukesha Heritier ari nawe mukuru muri iri tsinda ni uko batahinduye izina kubera abafana babo n’ubwo abafana babo bari barabibasabye igihe kinini.
Heritier yadutangarije ko bahinduye izina kubera ko babonaga ko igihe kigeze ngo barihindure. Aya makuru yo guhindura izina bayatangaje bwa mbere kuri uyu wa gatanu tariki 2.11.2012.
Mu kiganiro twagiranye kuri uyu mugoroba tariki 5.11.2012, Heritier ari nawe ukuriye iri tsinda yagize ati: “Abafana bacu bahereye cyera badusaba ngo duhindure izina, ariko kuba twarihinduye ntaho bihuriye n’abafana ahubwo ni uko twe twabonye ko igihe kigeze ko turihindura.”
Twifuje kumenya impamvu bahisemo iki gihe ngo babone kurihindura, Heritier adusubiza agira ati: “…Twari dutegereje ko nibura Paci agira imyaka 14 none arayifite kandi niwe muto muri twe, urumvako noneho dusigaye ari itsinda ry’abantu bakuru…”
Yakomeje atubwira ko kandi ritakiri itsinda rivugira abana gusa ahubwo ko risigaye rivugira bose.
Yagize ati: “ubu ntitukiri Kidz Voice ijwi rivugira abana ahubwo dusigaye tuvugira bose. Ubu twese turi bakuru njye narangije kwiga amashuri yisumbuye ndi muri kaminuza, Patrick na Carine bazakora exetat ubu, Paci nawe niwe wari muto none ubu afite 14 ans…”
Heritier kandi yakomeje atubwira ko ubu bari gutegura alubumu yabo ya kabiri izajya hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha, bakaba bari gutunganya indirimbo zizajyaho.
Yagize ati: “Andi makuru ni uko ubu turi gutunganya alubumu yacu ya kabiri, ubu turi kuyikoraho izaba yitwa UKURI ikazasohoka umwaka utaha kuko uyu wo déjà urabona ko warangiye…”
Strong Voice irashimira byimazeyo abafana babo n’abakunzi babo muri rusange, irabashimira ubufasha n’inama badahwema kubagira kandi noneho bakabasaba by’umwihariko kubashyigikira mu migambi n’imishinga yabo mishya yo kuba ijwi rya bose.
Strong Voice yahoze yitwa Kidz Voice ni itsinda ryatangijwe n’abana bava inda imwe bazi kuririmba ndetse bakanicurangira. Bakora injyana ya Reggae kandi bari mubahanzi bake bazi kuririmba umuziki w’umwimerere. Ni itsinda rikunda gushimisha cyane abantu bababona baririmba.
Alubumu yabo ya mbere bayise “African Children” bakaba iya kabiri bazayita “Ukuri”.





Gitoko afite indirimbo nyinshi ashaka gukorana nu muhanzi muto 14 yrs bisore utoroshe