News

February 9, 2012

Nyuma y ibibazo bitari byoroshye hagati y umuhanzi Paccy na Lick Lick Mbabazi, ubu bari mu rukundo.

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , ,

Nyuma y ibibazo bitari

Hashize igihe kinini kirenga umwaka ubwo umuhanzi Paccy na Lick Lick bagiranaga ibibazo bikomeye bitewe n’uko Paccy yavugaga ko umwana yabyaye ari uwa Lick Lick naho Lick Lick we akabihakana. Mugihe byari bimeze bityo, Lick Lick we yakundanaga  n’undi mukobwa witwa Bella akaba ari nawe bivugwa ko indirimbo “Bella” ya Dream Boys yafatanyije na Kitoko yaba ariwe yahimbiwe amagambo atanzwe na Lick Lick. Kuri ubu rero Paccy na Lick Lick baratangaza ko bari mu rukundo.

Ku  itariki ya 6/2/2012 ku isaha ya 11:39 ku isaha ya Texas muri Amerika, ku rukuta  rwa facebook rwa Lick Lick Mbabazi yari yanditseho aya magambo: “kubabara no kwihangana biragora, mu rukundo nta kidashoboka ese aka kanya byose birarangiye? nahemutse ngukunda uhita ushaka undi wibagiwe vuba.”

Nyuma y’ayo magambo yavuzweho byinshi na benshi mu nshuti za Lick Lick Mbabazi, hanyuma tariki 7/2/2012 ahagana mu ma saa tatu za mugitondo (9am) ku isaha yo mu Rwanda, hagaragaye amagambo yanditswe ku rubuga rwa Paccy ndetse n’urwa Lick Lick ahamya nta kabuza ko basubiranye.

Ku rubuga rwa Paccy handitseho aya magambo: “Oda Paccy is in a relationship with Lick Lick Mbabazi” mu gihe kwa Lick Lick Mbabazi naho handitse aya magambo: “Lick Lick Mbabazi is in a relationship with Oda Paccy” ibi bikaba bisobanura ko Oda Paccy ari m’urukundo na Lick Lick Mbabazi ndetse no ku rukuta rwa facebook rwa Lick Lick bikaba uko. Ibi kandi iyo urebye igihe byandikiwe uhita ubona ko byanditswe ku  isaha imwe.

Nyuma yo kubona aya makuru kuri facebook, twabajije Paccy uko byifashe adusubiza amwenyura agira ati: “Biriya se ntibihagije? Nta kindi narenzaho tu!”

Twabibutsa ko ibi bibaye nyuma y’igihe gito cyane Paccy asohoye indirimbo yise “Ndi uwawe” aho avugamo amagambo y’urukundo agaragaza ikimuri ku mutima aho agira ati: “Ntuzatinye ibyo ubona ndi uwawe, ntuzagire ubwoba mu buzima ndi uwawe.

Nyambika ya mpeta ihamya urukundo njye nawe twibereho ubuzima twarose. Reka imitima ituyobore, twime amaso abatuyobya, ba umwe rukumbi. Hari uko niyumva mu mutima ntabasha gusobanurira abakumbaza, icyo ntashidikanya ni uko njye nkukunda kandi uko meze nziko nawe ari ko wiyumva. Cyo tuza umutima ntutinye ndi uwawe n’ubwo ubuzima bwampinduka ndi uwawe, ubuzima ni bwiza njye nawe twembi nta mpamvu yo guhisha amiyumvo ubuzima ni buto.

Nta soni mfite zo kubihamya nta bwoba mfite bwo kubivuga n’ubwo benshi tutabanyura, njye nawe ntakizadutandukanya n’ubwo ubuzima bwaba bukomeye. Igira hino nkongorere uko ngukunda nkubwire uko ntekereza m’urugo rwacu twembi. Ntuzansiga, sinzagusiga tuzibanira. Ntuzagire ikibazo m’ubuzima ni wowe gusa ndi uwawe”.

Aya akaba ari amwe mu magambo agize iyo ndirimbo benshi bemeza ko yahimbiwe Lick Lick, ariko nabo bakaba babishyize ku mugaragaro bakerekana ibyiyumvo by’imitima yabo.


 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 
 
Pacson threatens to sue local website

Pacson threatens to sue local website

  Rapper Pacson has said he is weighing his options as to whether to sue a local celebrity website, which ran a story that he had been barred from ever stepping near the vicinity of Union Trade Centre complex in Kigali cit...
by admin
0

 




One Comment


  1. None se Ayo magambo umubabaro yabanje kwandika iyo usesenguye ubona ari urukundo rwinshi yari afitiye Passy? None se baba bimeze bite mumenye ko ayo magambo y umubabaro yayatewe n umukbwa we akunda, wari umwanze cg yamubabaje aki agahita ahindura agashyiraho ko ari in love with Passy ngo amwihimureho, none se urwo ni urukundo rwo kujya ku muntu kuko ugiranye ikibazo n undi++? iyo icyo kibazo gishize amusubiraho, cyane kwa ari we rukundo rw ubuzima bwe, Reka turebe ibirimbere bizatubwira.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus