K’umunsi w’ejo hashize tariki 15 mutarama,2012 muri Hill Top Hotel nibwo Ikirezi Group itegura Salax Awards hamwe n’abanyamakuru bakora kubijyanye na Showbiz mu Rwanda by’umwihariko ku ndirimbo n’abahanzi babinyujije mu matora bashyize ahagaragara urutonde rw’abahatanira Salax Awards kubijyanye n’uko bakoze umwaka ushize wa 2011.
Nyamara n’ubwo uru rutonde rwashyizwe ahagaragara rwakozwe n’abanyamakuru bakurikiranira hafi ibya muzika n’abahanzi, ibi kandi bikaba byaravuye mu matora Atari yoroshye na gato dore ako abahanzi nyarwanda benshi bakoze cyane umwaka ushize aha kandi aba banyamakuru bakaba barasabwaga guhitamo abahanzi bane gusa kuri buri cyiciro, indirimbo enye gusa gutyo gutyo, abanyarwanda cyane cyane abakunzi ba muzika ntibabyumva kimwe.
Impaka z’urudaca zikaba zaratangiye nyuma gato cyane y’uko uru rutonde rushyizwe ahagaragara dore ko abenshi babikurikiranaga ku mbuga (websites) zitandukanye aho byanyuzwaga ako kanya (Live).
Ikigaragara ni uko buri muntu wese wasangaga abaza ati kuki kanaka atashyizwe kurutonde, ariko wareba neza ugasanga ari umufana we. Ibi byarakomeje kugeza ubwo kurubuga rwa facebook, inyarwanda.com n’izindi aho byari bimaze kugera benshi mubafana bavuze ko batakizera ibya Salax Awards.
N’ubwo ibi bibaye biragaragaza ko abanyarwanda bamaze gukangukira kwita kumuziki w’abanyarwanda ndetse kandi bakaba batangiye no kuwuha agaciro kuko iyo bitaba ibyo ntibari kugaragaza agahinda kabo.
Twizere ko uko iminsi igenda yigira imbere bazarushaho gusobanukirwa ndetse no kwemera ibyavuye mu matora y’abakurikiranira hafi muzika nyarwanda n’abahanzi, ndetse bakaba banashobora kumva ko bitoroshye na gato guhitamo abantu bane gusa bakoze neza mu bantu benshi cyane nabo baba barakoze neza.




