N’ubwo bikunze kugaragara hanze aha ko abantu benshi bakunze kwakira agakiza, abahanzi nabo ntibacikanywe. Umuraperi UWIMANA Francis uzwi ku izina rya Fireman cyangwa se Kibiriti akaba ari n’umwe mu bagize itsinda Tuff Gangz, ngo yaba agiye kwakira agakiza.
Ibi bije nyuma y’amakimbirane menshi yakunze kuranga uyu musore n’abandi bahanzi. Vuba aha akaba aherutse gushyamirana na Mc Fab ubwo yangaga kugaragara mu mashusho y’indirimbo Isezerano y’umuhanzikazi Gretta yakoranye nawe na Mc Fab bikaza kurangira Fireman yanze kugaragara muri iriya ndirimbo kubera impamvu ze bwite.
Mu kiganiro twagiranye na Fireman ubwe ku itariki ya 7/2/2012 yagize ati: “Nyuma y’iriya ndirimbo yanjye nise Ca Inkoni Izamba, nzahita nkizwa.” Twakomeje kumusobanuza impamvu aho yagize ati: “Namaze kubona ibibazo byose iriya ndirimbo yahuye nayo none amaherezo ikaba igiye gusohoka ndavuga ngo hano hantu harimo akantu tu!”
Mu kumubaza ibibazo iyo ndirimbo ye yahuye nabyo, yatubwiye ko imaze igihe kinini cyane yaranze gusohoka. Yadusobanuriye uburyo yabanje kuyikorera muri studiyo ya Line Up hashize amezi arenga atandatu ubwo Junior yari akiriyo akaza kuvamo indirimbo itarangiye, hazamo undi mu producer, nawe aza kuvamo bose bakagenda itarangiye nyuma abura uko yayisaba nyiri studiyo kuko yibazaga icyo azaba ashingiyeho kuyimwaka dore ko ngo amasezerano yari yagiranye na Junior uwo yabaga atayazi.
Vuba aha rero nibwo umuraperi Fireman yasubiye kwa Junior kongera gukora ya ndirimo ye Ca Inkoni Izamba. Twamubajije icyamuteye gutekereza guhimba indirimbo ya Gospel (mu njyana bita iy’Imana) adusubiza agira ati: “Hashize igihe nyanditse hari igihe nabaga ndi muri inspiration yo gusoma Bibiliya bityo bituma numva nshaka gukora indirimbo y’Imana tu.” Twamubajije idini agiye gukirizwamo adusubiza muri aya magambo: “Ntabwo iby’amadini mbyemera! Amadini aracanga ni nk’amakipe y’umupira!!!” njye nzakizwa ku giti cyanjye kandi numve ndi kumwe n’Imana si ngombwa kugira idini runaka mbarizwamo.






fireman feep it up we like what you do!