Nyuma y’indirimbo Baby Boy na Igikwiye yakoranye na Danny, Sandrine Agasaro a.k.a Sacha Kat aratangaza ko agiye gukora indi ndirimbo yise Ikirori ndetse akaba anateganya kuzahita anayikorera amashusho.
Uyu Sandrine Agasaro ni umukobwa winjiye muri muzika vuba aha cyane akaba kandi ari umukobwa wakunze kugaragara ku byapa bya MTN. Ku bw’ijwi rye ryiza amaze kumenyekana no muri muzika. Kuri ubu arateganya ibikorwa byinshi kuko kuri we yumva uyu mwaka wa 2012 ari umwaka wo gukora cyane kugira ngo atere imbere no muri muzika.
Nkuko yakomeje abidutangariza mu kiganiro twagiranye tariki ya 30 mutarama, 2012 Indirimbo Ikirori arateganya kuyikorera kwa Pastor P cyangwa se kwa Clement muri Kinamusic naho amashusho akaba ateganya kuyakorera kwa Meddy. Ibi byose ateganya kubitangira mu cyumweru gitaha.





