Artists

May 22, 2012

Rwanda : Abahanzi bashya muri PGGSS ngo ntibakangwa n inararibonye ry abari baritabiriye Season I

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , , ,

Abahanzi bitabiriye amarushanwa ya Primus Guma Guma  Super Star ku nshuro ya mbere baratangaza ko badahangayikishijwe n’inariribonye ry’abahanzi bahatanwa na bo bari baritabiriye aya marushanwa umwaka ushize kuko ngo kuba baratsinze amajojora ya mbere bakaba bageze mu cyiciro cyo kwiyereka abakunzi babo bigaragaza ko na bo bashoboye kandi ngo bakaba bizera inkunga y’abafana ku buryo bumva bizagenda neza.

Abahanzi bashya muri PGGSS

Knowless Butera, umwe muri abo bahanzi bagaragaye muri PGGSS bwa mbere avuga ko icy’ingeze ari abikorwa by’umuhanzi kuruta igihe yaba yinjiriye muri PGGSS.

Agira ati “Kuba naraje mbasangamo ntibyanca intenge kuko ibyakurikijwe bijyamo mbere ni nabyo byagendeweho nanjye ninjiyemo.” Knowless avuga ko yizeye abafana be kandi akaba agiye kubakangura kumushyigikira kurushaho cyane ko yanavuguruye uburyo bw’imikorere. Ati: “Kugira aho ngera nzabihabwa n’abafana banjye. Ubundi naririmbiraga gushimisha abafana gusa none ubu hiyongereyeho n’irushanwa. Ngomba rero gukoresha imbaraga zijyanye n’ibi bintu bibiri.”

Itsinda Just Family naryo rivuga ko kuba ririmo guhangana n’abasanzwe bamenyereye amarushanwa ya PGGSS atari ikibazo ahubwo kuri bo ngo ari igisubizo kuko bafashe umwanya wo gukurikira ibikorwa by’abahanzi bari muri iri rushanwa umwaka ushize, bityo ngo bikabafasha kumenya neza aho bagomba gushyira imbaraga.

Bahati umwe mu bagize itsinda rya Just Family agira ati “Mu gihe abandi bari muri PGGSS umwaka ushize twe twari turimo twitegura iy’uyu mwaka tugenda tureba udukosa bakora ndetse n’ingufu zabo ku buryo twe twinjiyemo twumva amarushanwa neza.” Cyakora ariko iri tsinda na ryo rivuga ko imbaraga z’abafana ari zo ziza imbere kugira ngo bashobore gutsinda bityo ngo icyo bashyize imbere akaba ari ugushimisha abafana babo.

Si aba bahanzi bonyine bavuga ko biteguye guhangana nta mususu kuko Young Grace na we avuga ko n’ubwo bagize ubunararibonye mu marushanwa na we yagize ubwo bunararibonye mu kubakurikirana. Ati “Rero ubwo bunararibonye ntitwabushingiraho cyane n’ubwo nabwo bugira urtuhare mu buryo umuntu yitwara. Njye icyo nsaba ni uko abafana banjye bamfata ikiganza bakandenza icyiciro ndimo bakangeza mu gikurikiyeho kandi birashoboka. Urukundo bankunda n’ibikorwa mbereka birahagije kandi nanjye nzakoresha imbaraga mfite zose  ubundi nkabasaba kunkorera ibyo mbasaba.” Aya magambo anatsindagirwa na Danny Nanone uvuga ko yizera ko aseruka neza imbere y’abafana be kandi yizeye intsinzi abibakesheje.

Twababwira ko ubwo abahanzi ba PGGSS biyerekaga abafana babo mu Mujyi wa Nyagatare kuri uyu wa 20 Gicurasi 2012 byagaragaraga ko bamaze gushinga imizi ku buryo wabonaga nabo bafite abafana benshi. Cyakora ntibikuraho ko abahanzi nka King James, Dream Boyz na Jay Polly wabonaga basa n’aho irushanwa ry’umwaka ushize ryabafashije kuzigama abafana.

 

 

 


 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

Icyuma gitanga ubukonje mu nzu cyamaze gushyirwa hejuru y’aho iyo boite izakorera Mu minsi mike mu mujyi wa Kibuye haraza kuba huzuye inzu y’urubyiniro (boite de nuit cyangwa dancing club) mu ndimi z’amahanga. Iyo boite i...
by admin
0

 
 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus