News

December 21, 2012

Rwanda : Album ya mbere y’indirimbo za P Square ngo yasohotse kuri “Cassette” gusa

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , ,

Album ya mbere y’indirimbo za P Square ngo yasohotse kuri

Abasore babiri b’abaririmbyi bo muri Nigeria, Peter na Paul, bagize itsinda P Square batangaza ko “album’ ya mbere y’indirimbo zabo bayishyize ahagaragara iri kuri kaseti ya radio gusa (Cassette) kubera ko muri icyo gihe ikoranabuhanga rya CD ryari ritaragera muri aho bari batuye.

Muri iki gihe nta baririmbyi bagishyira indirimbo zabo kuri “Cassette” kuko haje ikoranabuhanga rya CD.  P Square ivuga ko n’ubwo bamaze kugera ku rwego rw’abaririmbyi mpuzamahanga ngo bahuye n’ingorane bagitangira kuririmba.

Album ya mbere ya P Square yitwa “Last Nite” bayishyize ahagaragara mu mwaka wa 2003. Bakomeza bavuga ko aribo ubwabo bayimenyekanishije bajya kuyigurisha mu masoko ndetse no mu maduka atandukanye. Akenshi ngo bakoresha igare kugira ngo bagere aho bagiye kuyigurisha.

Aba baririmbyi bakomeza bavuga ko muri icyo gihe mu mujyi wa Jos (Nigeria) babagamo habaga radio imwe gusa. Ngo abayobozi b’iyo radio ntibemeraga gucuranga indirimbo zabo nk’uko P Square ibisobanura.

P Square ikomeza ivuga ko kubera ibyo bibazo byose bahuraga nabyo, byatumye kumenyekanisha iyo album yabo bigorana kuburyo ngo iyo habaga ibitaramo, batatumiwe mo, bingingaga ababiteguye kugira ngo babahe umwanya wo kuririmba mo zimwe mu ndirimbo zabo.

Bongera ho ko buhoro buhoro abantu batangiye kubakunda kubera uburyo baririmbaga kandi bakanabyina.

P Square ivuga ko ibijyanye no kuririmba yabyinjiye mo nyuma. Ngo yatangiye ibya muzika ibyina gusa. Aho babyinaga indirimbo z’abaririmbyi bakomeye bo muri Amerika barimo Michael Jackson.

Ubwo binjiraga mu bijyanye no kuririmba bahise bashyira ahagaragara indirimbo yabo ya mbere yitwa “Signorita”.

P Square y’ubu yamenyekanye mu Afurika ndetse no hirya no hino ku isi. Kuburyo isigaye ikorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bo muri Amerika. Zimwe mu ndirimbo zatumye P Square imenyekana harimo harimo “Do me”, “I like It”, “Forever, “Beautiful Onyinye” bafatanyije na n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross, n’izindi.

Tariki ya 14/12/2012 P-Square baje mu Rwanda mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, cyabereye kuri sitade Amahoro ni Kigali.

 

 



About the Author

admin





 
 

 
Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umutesi Liliane uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lily akaba ari umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ngo ikintu cya mbere akumbuye mu Rwanda ni igitoki. Lily kuri ubu arabarizwa I Montreal mu gihugu cya Canada akaba aheruka ...
by admin
0

 
 
Zimwe mu mbogamizi abahanzi bakizamuka bahura nazo

Zimwe mu mbogamizi abahanzi bakizamuka bahura nazo

Abahanzi bagitangira kwinjira mu muziki bahura n’imbogamizi zinyuranye kuburyo usanga hari abahanzi bamenyekana bamaze imyaka irenga ibiri bakora umuziki ariko batari bazwi. Hakaba n’abandi bagera aho bakabivamo kubera ko b...
by admin
0

 
 
Rwibutso Innocent

Ruhango: Indirimbo z’icyunamo zigira uruhare mu gusana imitima ya bamwe

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ruhango, bavuga ko indirimbo zijyanye n’icyunamo zifasha cyane mu gusana imitima yabo igihe bageze mu bihe byo kwibuka ababo abazize jenoside yakorewe abatutsi. Twagirumukiza Emmanuel atu...
by admin
0

 

 
Amwe mu mateka ya Nyakwigendera Sebanani André

Amwe mu mateka ya Nyakwigendera Sebanani André

SEBANANI André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Offic...
by admin
0

 
 
 

Ku cyifuzo cy’abakunzi be bo muri Tanzaniya na Kenya, Liliane Kabaganza ari gutegura alubumu mu rurimi rw’igiswahili

Ku cyifuzo cy’abakunzi be bo muri Tanzaniya na Kenya, umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Liliane Kabaganza ari gutegura alubumu ye mu ndimi ebyiri arizo i Kinyarwanda n’igiswahili. Yahisemo gutegura alubumu mu ndimi...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus