Artists

December 18, 2012

Rwanda : Amwe mu mateka y’umuhanzi Joris Peace

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , ,

Amwe mu mateka y’umuhanzi Joris Peace

Umuhanzi Joris Peace
Umuhanzi Joris Peace uzwi ku izina rya Peace, yatangiye umuziki mu mwaka 2007. Ni umusore w’imyaka 21 kuko yavutse ku itariki 1/10/1991. Peace amaze kugira indirimbo esheshatu arizo Mpamagara, nakoze iki, iherezo, mbwira, nguhisemo.

Izo ndirimbo zose zikaba zarakozwe na Nicolas Nic akiri muri Bridge uretse Mbwira yakozwe na T-Brown kuri maison des Jeunes ku Kimisagara.

Yatangaje ikintu cya mbere akunda mubyo kurya ko ari imyumbati. Yagize ati  “Kuri njye imyumbati niyo iza ku mwanya wa mbere mu bintu byose nkunda!hagakurikiraho ifiriti”.

Naho mubyo kunywa, ngo yikundira fanta Citron ikonje. Mu buzima busanzwe kandi ngo yikundira amahoro nk’uko izina rye ribisonura.

Peace n’ubwo yikundira cyane imyumbati, Muzika nayo ayikunda cyane. Agira ati  “Umuziki wanjye watumye abantu benshi bamenya ariko kubyo kwiteza imbere ntacyo wari wangezaho. Gusa ndawukunda cyane”.

Kuri ubu afite gahunda ndende yo gukorana ingufu. Ku ndirimbo yise Nduwawe, yahishuye impamvu yahisemo kuyita Nduwawe. Yagize ati “Abantu benshi bakunda kugira inshuti ugasanga barabihisha, rimwe na rimwe undi muntu utazi iby’ubwo bucuti bwabo akaba yamukunda ugasanga abantu baramureba nabi kandi aribo banze kubigaragaza. Kurundi ruhande hariho n’abantu bakundana ugasanga umwe afite isoni cyangwa se ipfunwe ryo kugaragaza ko akunda kanaka. Aha muri iyi ndirimbo njye nasabaga umukobwa ngo nagaragaze ukuri ko ndi uwe”.
Aha akaba avuga ko bitigeze bimubaho, yagize ati “ ntabwo ari true story ni inspiration yaje gutya, akenshi nkora indirimbo zitari true story”.

Umuhanzi Peace akaba afite kandi gahunda yo gukorana na Nicolas Nic bagakora alubumu, ibi akabifatanya no gushaka gukora amashusho y’indirimbo (clips) ze yamaze gusohora.

Atangaza ko kugeza ubu nta mujyanama (manager) afite ariko ko byinshi abifashwamo na Nicolas Nic ari nawe producer we.

Umuhanzi Peace, yarangirije amashuri yisumbuye mu kigo cya Don Bosco i Kabarondo mu Ntara y’i Burasirazuba aho yigaga mu ishami rya HEG.

 

 

 



About the Author

admin





 
 

 
Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umutesi Liliane uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lily akaba ari umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ngo ikintu cya mbere akumbuye mu Rwanda ni igitoki. Lily kuri ubu arabarizwa I Montreal mu gihugu cya Canada akaba aheruka ...
by admin
0

 
 
Zimwe mu mbogamizi abahanzi bakizamuka bahura nazo

Zimwe mu mbogamizi abahanzi bakizamuka bahura nazo

Abahanzi bagitangira kwinjira mu muziki bahura n’imbogamizi zinyuranye kuburyo usanga hari abahanzi bamenyekana bamaze imyaka irenga ibiri bakora umuziki ariko batari bazwi. Hakaba n’abandi bagera aho bakabivamo kubera ko b...
by admin
0

 
 
Uncle Austin arahakana amakuru amuvugwaho ko yavuze ko anenga amarushanwa ya muzika ya hano mu Rwanda

Uncle Austin arahakana amakuru amuvugwaho ko yavuze ko anenga amarushanwa ya muzika ya hano mu Rwanda

Umuhanzi Uncle Austin uzwi cyane mu njyana  ya Afrobeat arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba anenga amarushanwa yose ya muzika abera hano mu Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’uko mu bitangazamakuru binyuranye hano mu R...
by admin
0

 

 
m_SENDERI SURE OF SCOOPING PGGSS

SENDERI SURE OF SCOOPING PGGSS

Senderi International Hits has come out to claim he will for sure claim the top spot of Primus Guma Guma Super Star, come July when the final winner will be announced. The afro beat singer expressed his confidence in the public...
by admin
0

 
 
Commemoration songs prove to heal hearts of survivors

Ruhango: Commemoration songs prove to heal hearts of survivors

Innocent Rwibutso and Samson Mahoro, Ruhango artists that sing commemoration songs Some residents of Ruhango district have said that commemoration help in healing the hearts of many Rwandese in times of commemorating the genoci...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus