News

April 19, 2012

Rwanda : Amwe mumateka yumuhanzi Edsha

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , ,


Umuhanzi Ishimwe Edmond uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Edsha, ni umuhanzi w’umunyarwanda wavutse  tariki 28/11/1991, avukira Kampala muri karitsiye (quartier) yitwa Makindi mu gihugu cya Uganda.

Amwe mumateka

Edsha ni mwene  Mufurahiwa Emmanuel na Kanzana Gloriose. Ise yitabye Imana akaba abana na mama we gusa n’abavandimwe be. Ni umwana wa karindwi mu bana 8. Abakobwa 4 n’abahungu 4. Atuye Kicukiro mu mugi wa Kigali.

Amashuri abanza yayigiye mu kigo cy’amashuri cya Don Bosco Kabarondo mu Ntara y’Iburasirazuba, ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) akigira muri Eto Kicukiro amashuri yisumbuye ayarangiriza mu kigo cya Mutagatifu Patrick (Saint Patrick) Kicukiro aho yigaga isomo rya HEG (History, Economic and Geography) ugenekereje bijyanye n’amateka, ubukungu n’imiterere y’isi akaba yararangije amashuli yisumbuye mu mwaka wa 2010.

Amwe mumateka 1

Edsha akora injyana ya Hip hop kuri we yita ‘‘Hip Hop Ngurutsi’’ akaba yaratangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2007 n’ubwo yari ataratangira kubukora by’umwuga.

Ubu nibwo afite gahunda yo gushyiramo ingufu mu buhanzi bwe kugira ngo arusheho gushimisha abakunzi ba muzika akora ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Kugeza ubu afite indirimbo eshanu gusa kuko nk’uko yabidutangarije ngo yasohoraga indirimbo imwe gusa buri mwaka.

Mu ndirimbo ze izamenyekanye cyane ni iyitwa lubanga igira iti: “amaguru yaranyunyutse ibirenge byaravuvutse ngo urimo gutara amakuru ngo urimo kugenzwa n’urugambo na rubanga…”.

Indi yitwa mu mashuri ikaba ari indirimbo yakunzwe by’umwihariko n’abanyeshuri bo mumashuri yisumbuye. N’indi ndirimbo ya Edsha yitwa ibingota yakoranye na Bull Dogg.

Zimwe muri gahunda afite kuri ubu, arateganya gukora amashusho y’indirimbo Ibingota yakoranye na Bull Dogg ndetse bimukundiye akanakurikizaho n’izindi.

Uyu muhanzi arimo gukorana na Fazzo muri Unlimited Records ku bijyanye no gukora indirimbo. Mu magambo ye yagize ati: “Ubu gahunda mfite ni nyinshi. Nk’ubu nta video ngira ubu ndimo kwitegura gushyira hanze iyo ndikumwe na Bull Dogg yitwa Ibingota, ndashaka no gukora iyitwa mu mashuri Imana nimfasha nzakora n’iriya yitwa Lubanga. Ubu audio zo ndimo kuzikorera kwa Fazzo muri Unlimited kuko yemeye kuzajya amfasha bityo impano yanjye ntiodindire”.

Yatanze ubutumwa ku bakunzi be agira ati: “icyo nababwira ni uko ndimo gushyiramo imbaraga ngo mbahe ibintu byinshi kandi byiza. Nabasaba ko bakomeza bakantera ingabo mu bitugu kandi ndabakunda cyane.”

Mu buzima busanzwe Edsha watubwiyeko nta mukunzi agira, ngo yikundira kuba ari kumwe n’inshuti ze no kuziririmbira. Yagize ati: “Nkunda kuba ndi kumwe ninshuti zanjye, ikinshimisha kurusha ibindi nkunda kumva music no gutanga freestyle cyangwa acapella ariko bitari aho ariho hose. Ku bijyanye n’urukundo byo wapi ntamukunzi ngira. Nabuze umukobwa unkunda atambeshya kandi unyitaho bintera kubyihorera ibya copinage, abaza bose baba baje kuntendeka so nkabananira nkabaganiriza bisanzwe!”.

Umuhanzi Edsha kubera uburanga afite abantu bakunze kwibeshya ko yaba akomoka mu gihugu cya Ethiopia. Twamubajije niba koko mu by’ukuri yaba adakomoka muri Ethiopia cyangwa se umwe mu babyeyi be akaba ari ho akomoka aduhakanira agira ati: “wapi wangu! Bamwe bavuga ngo nsa n’abo muri Ethiopia abandi ngo nsa n’abo muri somalie ariko ndi umunyarwanda wuzuye gusa barabipinga ariko ndi umunyarwanda pe”.

 

 

 

 




About the Author

admin





 
 

 
Awards will recognize local rappers

Awards will recognize local rappers – Jay Polly

Rapper Jay Polly has defended his new invented hip hop awards as the ones which will bring a revolution in Rwandan hip hop genre. Speaking to The New Times, the rebel rapper said that his move is purely intended to reward the h...
by admin
0

 
 
 

A great mentor in Producer Nicolas-Artist Nani

Rwandan artist Prince Nani appreciated help given to him in his music career by Producer Nicolas Nic which has helped him develop a lot in the music industry. This artist who takes his recordings to Rafiki Records said that Pro...
by admin
0

 
 
04

Tidjara bites back

Magic FM radio presenter has reacted to the news that she insulted Rwandan musician Meddy with a clear-cut message that “some journalists should go back to school”. Tidjara was fielding in questions from the media when the ...
by admin
0

 

 
01

Bold predictions in Primus Guma Guma Super Star

Things can’t get interesting for the spectators and fans of music in general. From publicly campaigning for votes to promises made, all the eleven contestants in this year’s edition of Primus Guma Guma Super Star have stepp...
by admin
0

 
 
01

Kamichi ahamya ko Guma Guma ari ikintu gikomeye kuko iha abantu benshi akazi

Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi, arahamya ko amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari ikintu gikomeye kuko aha abantu benshi akazi ndetse akanaha abahanzi amafranga menshi no kurushaho kume...
by admin
0

 




One Comment


  1. ines kamaliza

    that gud idea! komerezaho imana izabigufashemo impano yawe izagere kure kdi indirimbo zawe zizakundwe!!!!!



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus