News

May 3, 2012

Rwanda : Amwe mumateka yumuhanzi Munyanshoza Dieudonné


Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibilizi kubera indirimbo yo kwibuka yaririmbiye Mibilizi ari naho yavukiye ahitwa Kimbogo mu Ntara y’i Burengerazuba kuwa 25 Nzeri 1975, yavutse ku babyeyi b’abakristu cyane dore ko bamubatirishije amaze gusa iminsi itatu avutse.

Rwanda Amwe mumateka yumuhanzi

Munyanshoza Dieudonné azwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba kandi ari nawe watangije gahunda yo kuririmba indirimbo zo kwibuka kandi zihumuriza ubwo yaririmbaga Mibilizi.

Munyanshoza ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite kuko usibye no kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi.

Avuka kuri Anaclet Munyanshoza witabye Imana mbere ya Jenoside na Marie Mukarugema wakomerekejwe bikabije muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 nuko aza kwitaba Imana nyuma yayo gato azize ibyo bikomere.

Mibilizi ni umugabo wubatse akaba afite umwana umwe w’umukobwa. Yize amashuri abanza i Mibilizi, nyuma ahabwa amahugurwa y’ubuhinzi n’ubuhanzi mu kigo cya Kibogora atangira umwuga w’ububaji mu 1989.

Akiri mu mashuri abanza yakunze kujya asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye yumvaga kuri Radiyo bigatungura abamwumva. Mu 1993 yabaye umusirikare.

Iki gihe nibwo yatangiye gusohora indirimbo ze za mbere zirimo “Urukundo Ruzira Icyasha” avuga ku ntwari Rudahigwa, Rukeba, Bisangwa, Rwigema n’abandi nyuma aza guhimba indirimo yise “Horana Ubutwari” akaba yarayiririmbye abifashijwemo n’abandi basirikare.

Munyanshoza yasohoye alubumu ye ya mbere muri 1997 ikaba ari alubumu iriho indirimbo nka Mibilizi, Umunsi wandutiye iyindi, Umwari, Urukundo ruzira icyasha, Amazi si yayandi, Ngira nkugire, Iyizire, Amahoro meza, Horana ubutwari.

Nyuma y’iyo alubumu ye ya mbere yasohotse muri 1997, iya kabiri yayishyize hanze muri 1999 ikaba ari alubumu igizwe n’indirimbo zo kwibuka gusa arizo Mibilizi, Twarabakundaga, Nyanza ya Butare, Umunsi avuka, Mugote, Ibijya gucika, Jenoside ntikagaruke, Karama na Kabagari. Izi ndirimbo zakurikiwe n’izindi ndirimbo nyinshi cyane zo kwibuka zikaba zigera kuri 34.

Muri 2010 mukwezi kwa 5 yashyize hanze indi alubumu yagaragayeho indirimbo z’urukundo ndetse n’iz’ubukwe nka Mubaye umwe, Umwami na Nibaguhigamire.

Hamwe n’abahanzi Kitoko, Grâce, Eric Senderi, Mani Martin, Dieudonné Munyanshoza yashyize hanze indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 16 yitwa Nturi Wenyine ikurikirwa n’izindi ndirimbo 5 zo kwibuka ari zo Bisesero, Gisagara, Jali, Kabuye na Rugara rwa Kigali.

Mu 2011 Munyenshoza yashyize ahagaragara indirimbo Twaza Tujye Imbere yaririmbanye n’abahanzi nka Sgt Robert, Eric Senderi, Grace, Kitoko, Mani Martin, Mariya Yohani,Tonzi, Patrick Nyamitari n’abandi ikaba yari indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muyanshoza kandi yahawe ibihembo binyuranye kubera indirimbo ze nka Ngira nkugire, Umuco, Tubogore n’izindi kubera ko zunga abanyarwanda.

Yahawe kandi n’igihembo na REMA kubera indirimbo ye “Amazi si yayandi” yo kurwanya SIDA akaba kandi indirimbo ye yarahawe umwanya wa kane mu marushanwa y’indirimbo yubahiriza Igihugu muri 2009 maze aza kumwanya wa kabiri anahembwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1,000,000) mu marushanwa ya MINICOM yitwa Hanga Umurimo muri 2011.

Munyanshoza Dieudonné kandi muri uyu mwaka wa 2012 yakoze indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 18 ijyanye n’insaganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twigire ku mateka Twubaka ejo hazaza” ikaba ari indirimbo yise “Twige Twubake”.

 

 

 

 


 

 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 
 
Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umutesi Liliane uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lily akaba ari umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ngo ikintu cya mbere akumbuye mu Rwanda ni igitoki. Lily kuri ubu arabarizwa I Montreal mu gihugu cya Canada akaba aheruka ...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus