Bamwe mu batunganya umuziki twaganiriye badutangarije ko badakunze kuganwa cyane n’abahanzi kubera uburyo bo baba bashaka gukora indirimbo z’umwimerere (zidashishuye) kandi abahanzi benshi baba bifuza ibyoroshye aho bakorerwa ingoma bo bagashaka amagambo.
Zimwe mungoma (beat) bahabwa muri studio, inyinshi ziba zisa cyangwa se zihuye neza na zimwe mundirimbo z’abandi bahanzi ziba zarakozwe zaranagiye hanze.
Umwe mubo twaganiriye utarashatse ko tumuvuga mu izina, yagize ati: “abahanzi ntabwo bakunze kungana ari benshi, kubera ko ntajya mbaha indirimbo zishishuye. Njye nkorana gusa n’umuhanzi wizaniye indirimbo yakoze y’umwimerere…”
Iki kibazo kandi undi mubatunganya umuziki ubimazemo igihe nawe yavuze ko gikunze kugaragara cyane, n’ubwo we kitamubaho kenshi kubera afite abahanzi basanzwe bakorana b’abahanga kandi kuri we akba abona aho kugira ngo agire abahanzi benshi cyane kandi batazi guhanga, yakorana na bake beza.
Yagize ati: “yeah njye sinkunze guhura n’icyo kibazo kuko mfite abahanzi benshi dukorana b’abahanga, usibye ko aho gukorana n’abadashoboye, barorera nkakorana na babiri babizi…”
Ikibazo cyo gushishura kimaze kugira intera ndende aho usanga benshi mubahanzi nyarwanda bavugwaho gushishura indirimbo z,abandi cyangwa se ingoma zigize indirimbo z’abandi.
Abahanzi nyarwanda nibadahindura imikorere, umuziki nyarwanda ntuzagera ku rwego rushimishije, kandi bizagorana ko bashobora guhangana kurwego mpuzamahanga.





