Artists

February 23, 2012

Rwanda | Biography: Umuhanzi Dr Claude

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , ,

Biography Umuhanzi Dr Claude

Iyamuremye Jean Claude yavutse tariki ya mbere Mutarama 1978, ni mwene Iyamuremye Barthazard na Uwimana Marie Goreth, ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi, avuka akurikira umuhanzi Nziza Desiré nawe wamenyekanye cyane mu karere.

Ese yaje kwitwa Doctor bigenze gute, ubwana bwe bwaranzwe n’ibiki by’ingenzi ?

Ngo Kuko akenshi abana bagenzi be bakundaga kuza kumureba iwabo ngo bajye gukina, bagasanga we yibereye mu bya muzika arimo kuririrmba no kwicurangira, bakundaga kumubaza bati : “Ese urashaka kuba Doctor wa muzika ?”

Mu bwana bwe ntashobora kwibagirwa ko yakundaga gukina umupira w’amaguru cyane ariko ikimushimisha kurushaho ni ukuntu rimwe na rimwe yakundaga gufata amacupa yabaga yaravuyemo amata ya Nido akayaca, hanyuma agakoramo ingoma akajya ku muhanda agacurangira abantu nabo bakagenda bamusigira amafaranga make make bikaba ari nabyo ngo byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora muzika.

Amashuri yize

Dr Claude nta mashuri y’inshuke yize, ariko yize amashuri abanza ku kigo Saint Michel i Bujumbura, aza gukomereza amashuri yisumbuye ku kigo College de l’Avenir mu cyiciro rusange, yaje gusubika amashuri ageze mwaka wa kane kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Avuga ko adashobora kwibagirwa ukuntu yavuye mu ishuri atarangije kwiga kandi ngo yararikundaga ari n’umuhanga, ati : “Buri gihe nabaga uwa mbere kandi sinigeze nza na rimwe ku mwanya wa kabiri mu gihe cyose namaze mu ishuri”.

Ibi byose avuga ko nawe atakwirenganya kuko byatewe no kubura se akiri muto akaza gutangira kwirihira amashuri akiri mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.Gusa ngo ntiyibuka neza ishami yari yatangiye kuko ngo hashize igihe kirekire, ati : “Ngenekereje niba ntibeshye ni Enseignement General “.

Umuhanzi Bob Marley na mama we ubwe nibo ahanini akomoraho inganzo yatumye yinjira muri muzika kandi kuko ngo uretse kuba yarigeze kogosha muri salon ubundi ibyo afite byose abikesha muzika, ati :”Ibyo mfite byose mbikesha Imana ariko binyujijwe muri muzika kuko nta kandi kazi nkora uretse kuririmba”.

Akurikije imyemerere ye ngo ntiyahamya ko iyo ataza kuba umuhanzi atari kubigeraho, ariko ngo buri kintu kigira inzira gicamo, Imana ikaba yarashimye kumuha impano yo kuririmba kugirango ibyo imugeneye byose abe ariyo bicamo, iyi ikaba ari nayo mpamvu yazamutse ku ruhimbi inshuro zitari nke yakira ibihembo cyangwa se ibikombe.

Bimwe mu bihembo amaze kwegukana harimo Kisima Award yegukanye mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2003 ku bw’indirimbo ye Happy, ngo yigeze no kwegukana igikombe akiri mu ishuri, mu irushanwa ryo kuririmba ryari ryateguwe ku kigo yigagamo. Mu mwaka wa 2011 nabwo yegukanye igikombe cya Best Male Afro-Fusion muri East African Music Awards, kandi ngo ntashobora kwibagirwa ubwo yahamagarwaga muri Cola Awards mu mwaka wa 2002 nubwo atabashije kwegukana icyo gihembo.

Iyo yicaranye n’inshuti ze baganira cyangwa nta mavunane afite ashobora kwandika neza cyane dore ko n’ubundi inganzo ye ngo yibanda cyane ku kuririmba ibintu byabayeho, biriho kandi bizahoraho, bivuze ko ari umuririmbyi w’indirimbo zubaka abantu muri rusange.

Intego yari afite agitangira muzika n’ubwo burya ngo ushobora kugira intego ukiri muto ariko wakura ntibibe nk’uko wabyifuzaga, we asanga byibura inzozi yarotaga zo kuzaba umuntu w’icyamamare ku isi yose amaze kuzigeraho nka mirongo itanu ku ijana (50%) kuko ngo ubu byibura igihugu cyose wajyamo ku isi wasangayo umuntu umwe cyangwa 2 bazi Dr Claude.

Dr afite umugore umwe n’abana babiri Nena na Iza, ati : ’’ amazina y’umugore wanjye yo sinayavuga kubera impamvu z’umutekano we mu kazi ke ’’.

Mu buzima bwe ababazwa cyane no kubona umuntu uhohotera undi yishingikiririje icyo amurusha kandi akababazwa cyane n’umuntu ushonje. Mu byo kurya ngo ntashobora kubura ibishyimbo ku ifunguro rye kandi akanywa na litilo 5 z’amazi ku munsi.

Ubuzima bwa Dr Claude ngo burangwa umunsi kuwundi no kuvugisha ukuri, akagerageza kwiyubaha muri byose kandi ngo Imana iramutse imuhaye ubushobozi yafasha abababaye bose kuko yanga kubona umuntu ubabaye cyangwa wabuze icyo kurya, aha Dr atangaza ko agerageza gusangira ibyo afite n’abababaye mu bikorwa bye agenda akora nko gusura imfubyi n’abarwayi mu bitaro bitandukanye.

Zimwe mu ndirimbo ze:

Mu ndirimbo ze zamenyekanye ni nka Baramujyanye, contre success, igikara, I love you so…


 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

Icyuma gitanga ubukonje mu nzu cyamaze gushyirwa hejuru y’aho iyo boite izakorera Mu minsi mike mu mujyi wa Kibuye haraza kuba huzuye inzu y’urubyiniro (boite de nuit cyangwa dancing club) mu ndimi z’amahanga. Iyo boite i...
by admin
0

 
 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus