Intore Tuyisenge Jean de Dieu, ni mwene Mukotanyi Edouard na Mukabaramba Jacqueline. yavutse kuwa 27 Nyakanga 1990, avuka mu muryango w’abana 8 akaba ari uwa 2. Yavukiye mu Karere ka Kirehe Intara y’i Burasirazuba.
Ubuhanzi yabugiyemo ahereye mu kuririmba muri Korali, hanyuma aza gutangira kujya aririmba indirimbo zisanzwe mpereye mu kwitabira amarushanwa afite insanganyamatsiko zabaga zatanzwe. Amwe mu yo yatsinze ni nk’amarushanwa yateguwe ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’umubano mwiza rufitanye n’intara ya Lenani Palatina yo mu gihugu cy’u Budage.
Mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye guhanga indirimbo zivuga ku itorero ry’igihugu zirimo nk’Intore Izirusha Intambwe n’izindi. Mu mwaka wa 2010, nibwo yakoze indirimbo ye yamenyekanye kurusha izindi yitwa Tora Kagame Paul, ni uko atangira kwinjira atyo mu rubuga rw’abahanzi nyarwanda. Iyo ndirimbo yaje no gutuma atoranywa nk’umwe mu bahanzi bafashije Perezida wa Repubulika mu gikorwa cyo kwiyamamaza babinyujije mu buhanzi bwabo.
Ku itariki ya 6 Kamena 2011 yagiye muri USA, ari kumwe n’abandi bahanzi batoranyijwe (Massamba, Kitoko, Kizito, Edouard, Gasumuni, Mico, Miss Jojo n’abandi) mu bitaramo byitwa Rwanda Day, byabereye i Chicago.
Ngo mu kuririmbira (aho muri Chicago) indirimbo ze nka Unkumbuje u Rwanda, Ak’imuhana, byamufashije kwagura inganzo yae haba mu bitekerezo, mu bunararibonye ndetse no kunguka ubumenyi mu kuririmbira abantu benshi mu bitaramo bikomeye. Ubu amaze kugira indirimbo zirenga 28 akaba kandi ngo agikora n’izindi nyinshi.





