Bienvenue Mahoro Ruhungande uzwi muri muzika ku izina rya Mc Mahoniboni, ni mwene Silas Rugande na Josephine Nyiransengimana. Avuka mumuryango w’abakobwa 2 n’abahungu 2. Afite imyaka 30.
Mc Mahoniboni ari mu bahanzi ba mbere bakundishije Abanyarwanda injyana ya Hip-Hop, mu gihe mu Rwanda humvikanaga cyane abahanzi nka Cassanova na DMS.
Yatangiye gushyira hanze ibihangano bye mu mwaka w’ 1997. Mu 1999 yasohoye indirimbo yise ‘Malariya ni Indwara y’Icyorezo kandi Yica’. Iyi ndirimbo yakoreshejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yo kurwanya Malariya muri 2000. Indirimbo zatumye arushaho kumvikana no kumenyekana cyane mu Rwanda ni ‘Dusenge’, ‘Kubaka Izina’, ‘Twitabire Imirimo’. Izo ndirimbo akaba yarahise azishyirana hanze n’izindi 8 zari kuri album yise “Ubutumwa” zatumye yamamamara mu Rwanda.
Mc Mahonibon avuga ko abahanzi bafite akamaro mu kubaka igihugu. Ibi akaba abivuga abishingiye nko kuri zimwe mu ndirimbo zikangurira abantu kurwana kubuzima bwabo. Aha twavuga nk’indirimbo yise ‘Mahoniboni Bye Bye’, ikangurira abantu kurwanya icyorezo cya Sida. Mu 2009, uyu muhanzi yaje kwerekeza mu gihugu cy’u Buholande ari naho atuye muri iki gihe.





