Comedy Knight ni itsinda ry’urubyiruko rukina imikino isekeje (Comedy) ribarizwa hano muri Kigali, rikaba kandi ari itsinda rizagaragara mugitaramo na Kitoko kuri tariki ya 25.5.2012 kikazabera mubushorishori bw’inyubako ya Kigali City Tower kikaba ari igitaramo cyateguwe na radio KFM ifatanyije na Tigo Muzika.
Iki gitaramo ni igikorwa ngarukakwezi ni ukuvuga ngo kizajya kiba buri kwezi mu rwego rwo kugeza kubakunzi ba muzika umuziki w’umwimerere (Live) bikaba ari ibitaramo byiswe Unplugged. Kizaba kirimo umuhanzi Kitoko, Dream Boys na Bruce Melody bazafatanya na Comedy Knight kubashimisha.
tariki ya 23.5.2012 ubwo twanyarukiraga ku Ishyo Art ari naho twasanze itsinda Comedy Knight riri kwitoreza, mu kiganiro twagiranye na Sengazi Michael umwe mubakuriye iri tsinda banaritoza, yadutangarije ko imyitozo bayigeze kure kandi ko biteguye gushimisha abazaba bahari bose. Yakomeje avuga ko abifuza kuryoherwa no guseka bazaza kuri uwo munsi.
Sengazi yagize ati: “twebwe turi Comedy Knight, turi kwitoreza ama shows dufite kuwa kane, kuwa gatanu no kuwa gatandatu. Tariki 24 tuzaba turi kuri Selena, ariko tariki 25 tuzakinira Kigali City Tower tuzaba turi kumwe na Kitoko, it’s called Comedy Knight Unplugged eh urumva abantu niba bashaka guseka no kuryoherwa hamwe na Kitoko bashobora kuza kabisa.”
Sengazi yakomeje atubwira ko hashize imyaka 2 itsinda ryabo Comedy Knight ritangiye gukora. Ni itsinda rifite abantu b’inzego nyinshi harimo abahanzi bazi kuririmba, abakina ikinamico, abacuranga, n’abandi bafite impano zitandukanye bose baje bahurira muri iri tsinda ryo gusetsa abantu no kubashimisha. Yakomeje atubwira kandi ko itsinda Comedy Knight rigizwe n’abanyarwanda, abarundi, abakuriye I Bugande, abakuriye muri Kenya bakaba barishyize hamwe bagakora Comedy Knight nk’uko twakomeje tubibwirwa na Sengazi.
Comedy Knight kandi si muri Kigali City Tower gusa izakinira kuko ubusanzwe basanzwe bakina buri wa mbere (bakaba bakinira kuri Ishyo Art cyangwa se byanaba ngombwa bagahindura. Iyo bahinduye barabimenyesha, bakaba babakangurira kuzitabira iki gitaramo kizabera kuri Kigali City Tower hamwe na Kitoko ndetse n’indi minsi mukaba mwajya mubasanga ku Ishyo Art n’ahandi.
Iki gitaramo tariki ya 25.5.2012 kizatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba (7pm, 19h00) kugeza saa yine za nijoro (10pm, 22h00). Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5000 ariko kubakiriya ba Tigo Cash n’abakunzi ba KFM kuri baji yayo yo kuri Facebook bakaba bagabanyirijwe aho bo bazinjirira kuri 4500.
Amatike mwayasanga munyubako ya Kigali City Tower aho KFM ikorera.





