Umuhanzi Dada Cross ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko ashyigikiye Knowless mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 kandi ko azamutora ndetse akanabwira abandi kumutora ngo kuko arashoboye.
Abinyujije kuri Youtube mu mashusho yashyizeho yagize ati: “Banyarwanda banyarwandakazi ni umukobwa wanyu Dada Cross, nagira ngo mbabwire ko nshyigikiye Knowless muri Guma Guma Super Star.
Ndi umuhanzi wa Hip Hop mba hano muri USA,…so nagira ngo mbabwire yuko mugomba gu supportinga Knowless, mukamutora, mukamenya ko ari umukobwa wacu kandi ko ashoboye”.
Dada Cross akomeza abwira na Knowless agira ati: “Turagushyigikiye Knowless hano muri US, turagukunda, tuzagutora kandi tuzabwira n’abantu bose ko tukwemera kandi tuzahora tugutora. Wowe ukomeze utsinde kandi ntucike intege. Peace out!”.
Ubu butumwa bwa Dada Cross buje mu gihe hasigaye igihe gito cyane kitagera no ku cyumweru ngo abahanzi batangire gutorwa, abasigaye batangire gusezererwa dore ko ku itariki ya 23.6.2012 ari bwo hazatangira ibitaramo byo kuririmba umuziki wa live akaba ari naho hazatangira gusezererwa abahanzi batatu ba mbere bakavanwa muri iri rushanwa hagakomeza 7 nabo bazagenda bavanwamo buhoro buhoro kugeza ubwo hasigara uzegukana insinzi muri aya marushanwa.




