News

May 31, 2012

Rwanda : Gatsibo abahanzi babonye studio ibakorera umuziki

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , ,

Abahanzi bo mu karere ka Gatsibo bashimira studio y’umuziki Love and Hope kubegera kugira ngo izamure umuziki wabo nyuma igihe kitari gito Babura aho batunganyiriza indirimbo no kugira ngo zimenyekane.

Producer Dr Pazzo ari ahabitswe ibyuma bya Studio mbere yuko yimukira aho izakorera

Producer Dr Pazzo ari ahabitswe ibyuma bya Studio mbere yuko yimukira aho izakorera

Studio Love and Hope yatangiye gukorera Kabarore mu karere ka Gatsibo kuva mu kwezi kwa Mata 2012 ikaba igiye gufasha abahanzi gukora indirimbo kuko benshi bacyenera gukoresha indirmbo bajyaga Nyagatare muri Studio MSLO ya Kayitare Wayitare nayo yafunze imiryango.

Producer Dr Pazzo ukorera umuziki muri Love and Hope

Producer Dr Pazzo ukorera umuziki muri Love and Hope

Nk’uko utunganya imiziki muri iyi studio producer Dr Pazzo abitangaza ngo inshingano bihaye ni ugutanganya umuziki bitaye kuzamura abahanzi bakiri hasi kuko abahanzi bakuru bacyeneye abazabasimbura kandi bazi umuziki.

 

Producer Dr Pazzo avuga ko nubwo mu karere ka Gatsibo gafatwa nk’icyaro ndetse n’ibintu by’umuziki no kumenyekanisha abahanzi bikaba bitahabarizwa ngo bo bafite ikizere ko bazafasha abahanzi kuzamuka cyane ko basanze hari abahanzi benshi bari baraheze mu gihirahiro nko kubura aho bakoresha umuziki aho bawukinira hamwe naho bitoreza kuririmba.

 

Mu gihe cy’ukwezi n’igice iyi studio imaze Kabarore imaze kwakira abahanzi 15 hamwe n’amakorale 8 kandi bose bafite gahunda yo gukoresha bakishimira ibyo baorerwa nubwo igikoremeje kubagora ari ukobona ababakinira ibihangano.

 

Producer Dr Pazzo akaba aje gukorera muri Studio Love and Hope nyuma yo kwigira umuziki mu ishuri ry’umuziki ESOM ryo muri Uganda ndetse akimenyereza gukora umuziki mubihugu bitandukanye nka Uganda muri And1, Kenya aho yakoreye Kisumu, Goma ndetse no mu Rwanda nko mu mujyi wa Muhanga hamwe na Nyagatare, inshingano yihaye akaba ari ugufasha abakunzi b’umuziki mu karere ka Gatsibo kuzamuka cyane ko byari bisanzwe bibagora.

 

 

 

 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 
 
Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umuhanzikazi Lily ubarizwa muri Canada ngo akumbuye igitoki cy’I Rwanda

Umutesi Liliane uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lily akaba ari umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ngo ikintu cya mbere akumbuye mu Rwanda ni igitoki. Lily kuri ubu arabarizwa I Montreal mu gihugu cya Canada akaba aheruka ...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus