Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1.6.2012, haraba igitaramo kwa Mutangana Nyabugogo ahazwi ku izina rya La Belle Terrasse, kikaba ari igitaramo kizaba kirimo umuhanzi Riderman umuraperi ukunzwe cyane haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera ubuhanga bwe mu bihangano bye.
Nk’uko bimaze kumenyerwa, Talent Group isanzwe itegura ibi bitaramo, yabazaniye Riderman a.k.a (Bakunze kwita) Rusake cyangwa se Riderzo mu rwego rwo kurushaho kubashimisha.
Nk’uko twabitangarijwe na Phil Peter, ngo usibye kuba abazitabira iki gitaramo babishaka bakazinduka bazabasha kwifotoranya n’abahanzi, ngo babahishiye n’agaseke gapfundikiyemo indirimbo nshya ya Riderman Atari yaririmba mubindi bitaramo ariyo yitwa “Igitangaza.”
Phil Peter yakomeje atubwira ko usibye Riderman hazaba hari n’abahanzi nka Jody, umukobwa uri kwigaragaza cyane muri muzika muri iyi minsi hazaba kandi hari na Tms, AMAG The Black.
Phil Peter kandi yatubwiye ko aba bahanzi usibye Riderman uzaba afite igitaramo cya PGGSS 2, abandi bose bazongera kugaragara muri Sky Hotel ku munsi uzakurikiraho (kuwa gatandatu) mu gitaramo kizahabera aho bazaba bari kumwe na Uncle Austin na Mico Prosper uzwi mu ndirimbo Umutaka.
Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari ya mafranga amaze kumenyerwa angana n’amafranga y’u Rwanda 1000 naho isaha ikaba nayo imenyerewe ari saa moya za nijoro (19h, 07pm).





