Nk’uko bimaze kumenyerwa, kuri uyu wa gatandatu tariki 2.6.2012 kuri Sky Hotel hazaba hari igitaramo gisanzwe kimenyerewe ko gitegurwa na Talent Magazine ya Talent Group mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara kuri affiche, abakunzi ba Sky Hotel bazaba baje ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bazaba bitabiriye iki gitaramo bazabasha gutaramirwa na Uncle Austin umenyerewe mu ndirimbo zishyushya urugamba nka Nzakwizirikaho, Ndagukunda nzapfa ejo, Ndafuha n’izindi.
Siwe wenyine kandi uzaba ahari kuko hazaba hari kandi n’abandi bahanzi nka Mico Prosper na Tms.
Phil Peter usanzwe amenyerewe mu gutegura ibi bitaramo, yadutangarije ko agashya kazaba kari muri iki gitaramo cyo kuri Sky Hotel agira ati: “Muri iki gitaramo, agashya kazaba gahari ni uko hazaba hari abacuranzi nka Sophia wawundi uzwi cyane mugucuranga inanga, bakazacuranga indirimbo zazindi zajyiye zinyura imitima yabenshi mubihe byahise bakunda kwita IGISOPE”.
Kwinjira muri iki gitarmo kizatangira saa moya nk’uko bisanzwe, ni amafranga y’u Rwanda 1000. Muzaze mwihere ijisho.





