Itsinda Holy Jah Doves riririmba mu njyana ya Reggae rigizwe n’abantu 8 barimo umuhanzi Ras Kayaga wamenyekanye cyane ku ndirimbo Maguru akaba ari naryo zina benshi bamwita, ngo baba bagiye gusohora alubumu yabo ya gatatu.
Nk’uko twabitangarijwe na Ras Kayaga (Maguru) umwe mubagize iryo tsinda, ngo alubumu yabo bateganya gukora yarangije kugurwa. Iyi alubumu izaba yitwa “Uwambaye ikirezi” ikazasohoka mu kwezi kwa gatanu.
Twifuje kumenya impamvu bagiye gusohora alubumu yararangije kugurwa bakaba bazanayimurikira abanyarwanda, adusobanurira ko ubundi alubumu zabo zikunze kugurwa mbere y’uko zirangira zikagurwa n’abantu bifashisha indirimbo zabo mu mishinga inyuranye dore ko indirimbo zabo ziba zirimo ubutumwa bukomeye kimwe n’izindi ndirimbo zo munjyana ya Reggae, bityo uko kuzigura mbere bigatuma abanyarwanda batazibona yewe ngo zimwe ntibanazimenye. Ibyo rero byatumye bifuza ko nubwo iyi alubumu yabo ya gatatu yarangije kugurwa, bazayimurikira abanyarwanda cyane ko babisabye abayiguze, bakabibemerera.
Indirimbo zizaba ziri kuri iyi alubumu hariho 2 ziri mu njyana y’ikinimba, izindi zose ziri munjyana ya Reggae. Alubumu yose izaba igizwe n’indirimbo 11.
Alubumu yabo ya mbere yitwa “Maguru” iriho indirimbo 12, iya kabiri “Umuntu ni nk’undi” yo iriho indirimbo 9.
Kuri iyi alubumu ya 3 kandi, hariho indirimbo zimaze kumenyekana zizaba ziriho nka “Beatrice”, “Nyashya na Baba” hamwe na “Uwambaye ikirezi” izajya hanze vuba ikaba ari nayo yitiriwe alubumu.
iyi alubumu yaguzwe n’abadage bo muri Cooperation y’u Rwanda n’ubudage yahoze yitwa Dede ubu yitwa GIZ. Ras Kayaga yatubwiye ko aba badage bafasha abantu muri rusange. Iyi alubumu aba badage bayiguze bafite umushinga (Projet) wo gukura abana n’abandi batarageza igihe mu gisirikare cya Congo n’abandi bantu baba mu mashyamba hirya no hino. Iri tsinda Holy Jah Doves ryakoreye ibitarma bigera kuri bitandatu muri Congo mu rwego rwo gukorana n’uwo mushinga.
Izina ry’iyi alubumu ryaratoranyijwe n’aba badage bashaka kuvuga kubibera mu Rwanda ndetse n’ahandi muri Afurika.





