Itsinda KGB ryari rimze igihe kinini ritigaragaza muri muzika, ariko ubu noneho ngo ryagarutse rikaba ryasohoye indirimbo yitwa “Bibi”. Iyi ndirimbo yakozwe na Mastola ikaba yarageze hanze ijoro ryo ku itariki ya 27.5.2012 nk’uko twabitangarijwe na Henry umwe mu basore bagize iri tsinda.
Henry mu magambo ye yagize ati: “ Indirimbo Bibi iri tayari rwose iraba igeze hanze vuba bishoboka cyangwa ishobora no kurara ihageze”.
Yakomeje adutangariza ko iyi ndirimbo yabo iri muri zimwe mu ndirimbo zizagaragara kuri alubumu yabo barimo gutegura. Twifuje kumenya igitekerezo nyamukuru kiri muri iyi ndirimbo, Henry akidutangariza agira ati: “Indirimbo Bibi ivuga ko umukobwa uko yaba ameze kose bitakubuza kwibanira nawe. chorus ivuga ngo niyo bakwita bibi (umukecuru) bakakwita nyiranzage njye nzakujyana, njye nzakujyana abababara bababare… twabaye inspire na DJ B”
Yadutangarije kandi ko Dj B ari we wabahaye iki gitekerezo cy’iyi ndirimbo.
Henry yakomeje atubwira ko banafite gahunda yo kuyikorera amashusho vuba aha ariko ko atari yamenya umunsi n’uwo bazakorana, bikaba bishoboka ko ibi byose bazabimenya muri iyi weekend iza.
Henry kandi niwe uherutse gukorana indirimbo ya Doddy ikaba ari indirimbo yitwa Kure y’amaso ikaba ari indirimbo Doddy yahimbiye umukunzi we ubarizwa muri Afurika y’epfo.





