
Lil G ni umuraperi ukiri muto kandi uzwiho kuba yaratinyuye abana biyumvamo impano, ko bashobora kuyikoresha batitaye kumyaka bafite dore ko we yatangiye uyu mwuga afite imyaka 12.
Ibi kandi byatumye ababyeyi benshi bafungukira kuba bareka abana babo bagakora ibyo impano zabo zibasaba mu gihe bayibabonyemo.
Umuhanzi wo mu njyana ya Hip hop ubusanzwe yitwa Karangwa Lionel yavutse taliki ya 20/12/1994, avukira ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Avuka ari uwa kane mu muryango w’abana barindwi kandi yishimira ko ababyeyi bombi n’abo bavukana bose bakiriho.
Agira ati “ natangiye muzika mu mwaka wa 2006, ariko nza kumenyekana muri 2007 ubwo Radio Contact FM yateguraga amarushanwa yari yise “Freestyle competition” nyabamo uwa mbere”.
Lil G avuga ko ibyo byatumye abantu benshi batangira gushaka uko bakorana nawe kuko yagaragaragamo impano ishobora kugira aho imugeza, nibwo umuntu utunganya indirimbo (producer) wari ukomeye cyane muri icyo gihe witwa Jay P yaje kumwegera bemeranywa amasezerano y’uko bazajya bakorana ariko ntibavugana igihe iyo mikoranire izarangirira, Lil G
Ati “ naje gutungurwa n’uko Jay P yaje kubihagarika.”
Lil G n’ubwo akiri muto hari ibigwi amaze kugeraho nko guhamagarwa inshuro enye muri Salax Awards akanegukanamo ebyiri, yemeza ko no kuba yararirimbiye k’urukiniro (stage) rumwe na Navyo na Good Life (Radio and Weasel) bo mu gihugu cya Uganda bakomeye muri Afrika nabyo ari ibigwi ndtetse no kuba hari ibihugu umuzika we umaze kugeramo byo hanze cyane cyane ibyo muri East Afrika.
Ateganya kwagura muzika ye ikagera ku rwego rw’isi,ngo nabigeraho inzozi ze zizaba zibaye impamo.
Akunda kurya inyama no kunywa fanta orange ikonje, mu mibereho ye, yababaye cyane ubwo yabonaga ikiraka cyo gukorera indirimbo PSI muri gahunda yabo yitwaga” witegereza”, ajya kwa producer we Jay P barayikora agiye kuyibashyikiriza irabura muri mudasobwa yo muri studio bari bakoreyemo.
Ati “mba mpombye ntyo, si ukubabara gusa ariko kuko nashimishijwe cyane no kumenyekana kwanjye kuko zari inzozi zanjye kuva nkiri muto”.
Yatangiriye amashuri y’inshuke kuri La Colombier, amashuri abanza ayigira kuri St Joseph ya Kicukiro, ayisumbuye igice cya mbere (Tronc commun) imyaka ibiri yayize ku kigo cya APE Rugunga umwaka wa Gatatu awigira kuri Katikam secondary school mu gihugu cya Uganda, umwaka wa kane ku Igihozo st Peter mu Karere ka Nyanza, ariko nyuma aza kugaruka kuri APE Rugunga.
Akunda kwiyubaha kandi akoroshya ubuzima kuburyo ntagipfa kumurakaza yewe ngo niyo waba umushotoye arakwihorera.



