Umuhire Museveni Elysée uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Marshall Ely-G, ngo kimwe mubirushaho kumutera ingufu zo gukora ni uko arushaho gukundwa n’abantu batumva ururimi aririmbamo.
Mukiganiro twagiranye n’uyu muhanzi tariki 30.5.2012, yagize ati : ‘‘Ikigumya kunshimisha ni uko ndikubona abafana benshi batumva ururimi ndirimbamo bikantungura. Ni nacyo cyanteye ingufu binyereka ko muzika ari international’’.
Marshall Ely-G ubusanzwe ubarizwa mu Rwanda na Kampala ariko akaba aho akunze kuba cyane ari Kampala mu gihugu cya Uganda, ni umusore w’umunyarwanda w’imyaka 26 akaba akora injyana nyinshi zitandukanye nk’uko yabidutangarije agira ati : ‘‘Nkora injyana nyinshi zitandukanye, nkora Hip Hop, Reggae, Raggaton, Alternative kandi nkaba maze kwinjira cyane muri Hip Hop kuburyo mbona ko umuziki ntashobora kuwureka. Mugutangira sinigeze ncika intege ariko ubu aho umuziki wanjye ugeze biranshimisha cyane kuko aho ngeze mbikesha abavandimwe banjye batasibye kumfasha.’’
Ely-G ni umuhanzi umaze igihe muri muzika dore ko yayitangiye mu mwaka wa 2008. Icyo gihe ni nabwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Nta gihe cyo guta’ ariko akaba yaratangiye kwandika umuziki akiri umwana muto yiga mumashuri yisumbuye ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko akaba yaratewe imbaraga na bagenzi be biganaga mu rwunge rw’amashuri rwa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare).
Ely-G yagize ati : ‘‘Nakundaga gukora song zanjye nifashishije beat (instrumental) z’abahanzi bo muri Amerika aho nakoraga n’umuhanzi mugenzi wanjye twiganaga ariwe G-Mack ubu nawe arimo kuririmba muri ino minsi. Ndibuka indirimbo twakoze bwa mbere twayise Come on yari iri muri English n’ikinyarwanda.’’
Ely-G yakomeje atubwira ko mubamufashije harimo cyane cyane umugabo ukomoka mu gihugu cya Tanzania witwa Sinare Ally akaba atunganya umuziki (Producer) bahuriye Uganda ubwo Ely-G yabagayo muri 2011 akaba ari nabwo yakoreyeyo indirimbo ye yitwa ‘Street Life’. Muri uko gukora iyo ndirimbo, Producer Ally yahise abona ko Ely-G afite impano bituma ahita amuha amasezerano yo gukorana nawe akaba yumva kuri ubu umuziki we uhagaze neza.
Marshall Ely-G kuri ubu arimo gutegura gusubiramo indirimbo ze hafi ya zose zizaboneka kumuzingo w’indirimbo ze (Mixtape) uzaba witwa World Vs The Truth. Marshall ari gusubiramo indirimbo ye yindi yise Black Money akaba ari kuyikorana n’umuraperi w’umunyamerika nk’uko we ubwe yabidutangarije.
Yagize ati: “Mfite gahunda yo gukora remix y’indirimbo zanjye zose ariko ubu izo nahereyeho ni Street Life na Black Money ndi gukorana n’umu raperi w’umunyamerika witwa Mac Black n’ubu mbabwira iya Black Money muri iki cyumweru iraba igeze hanze kandi hari n’indi song nshya turi gukora yitwa Why are u running away hakazaba hariho kuri iyo Mixtape indi remix ya Ndashaka kubaho Reggae Version.” Ngo hari n’izindi ndirimbo ari gutegurira kwa Producer Aimable wo muri Cool Vibes.
Ely-G yashoje ikiganiro twagiranye asaba abafana be gukomeza kumutera ingabo mubitugu. Yagize ati: ‘‘Ndasaba abakunzi banjye ko bagumya kuntera ingabo mubitugu kuko ntaho nari nagera.’’





