Mu kumurika alubumu ye ya kabiri yise “Woman”, Miss Jojo yagize ibihe byiza ndetse n’abandi bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo. Ikirushijeho ni uko abari bitabiriye iki gitaramo aribo bagize ibihe byiza cyane kurusha abahanzi kuko baranezerewe cyane babitewe n’umuziki wa Miss Jojo wari ufite umwimerere kandi bigaragara ko habayeho imyitozo myinshi nk’uko benshi mubari bahari babihamya.

Miss Jojo aririmbira abakunzi be
Mu kumurika iyi alubumu kandi, abashaka kugura CD bari bemerewe kuyigura buri wese amafaranga ashaka. Ministre wa siporo n’umuco mu rwego rwo gushyigikira Miss Jojo, agura CD ya mbere y’iyi alubumu we yahisemo kuyigura amafaranga y’u Rwanda 300 000.
Icyatunguranye ni uburyo aya mafaranga yayatanzemo kuko benshi bari bazi ko agiye kuvuga ijambo risanzwe ry’uyu munsi ageze imbere bamuha CD nk’impano, ariko umwe mu bafunguye icuruzwa ry’iyi album avuga ko atanze ibihumbi ijana kugira ngo Minisitiri atayitwara.

Minisitiri Mitali ahita avuga ko nawe atanze ibihumbi 200, kuva ubwo iba igiye mu ipiganwa aho Mushyoma Joseph akaba ari Umuyobozi wa East African Party yahise avuga ko yongereyeho ibihumbi 50. Mitali ati : “Iyi CD ikwiye ibihumbi 300.”
Nyuma y’uko umushyushya rugamba MC Tino ahise ayishyira ku isoko ngo abantu bakomeze bapigure Minisitiri, byaje guhagarikwa na Miss Jojo wasabye ko bayirekera Minisitiri.
Miss Jojo yavuze ko uburyo Minisitiri agurishijwe CD bitari byateguwe kandi abantu bashobora kubibona ukuntu gutandukanye, yagize ati : “Ntabwo twabikoze kuko yari Minisitiri ahubwo kuri gahunda bari bazi ko bari bubone umwanya wo kumuha ijambo, aza mu gihe cyo kugura CD, aba arayiguze gahunda zikomeza uko zari zimeze”.
Yongeyeho ati : “Ntabwo ari uko twatekereje kugira ngo tumukuremo amafaranga, ni umupapa wacu, ni umuntu n’ubundi ukunda kudufasha.”
Abantu bakomeje kuza uruhongohongo kugeza buzuye ihema ry’ahabera imurikagurisha iki gitaramo cyari cyabereyemo, basusurukijwe n’abahanzi b’ingeri zose nka Olivis, Khizz Kizito, Christopher, King James Dream Boyz, Ganzo, Just Family, Jules Sentore na Knowless waje no gufashwa na Kamichi bagacishijeho bacuranga mu buryo bwifashishije ama CD (playback).
Miss Jojo, Samputu, Miss Shanel na Kidumu bakoze umuziki w’umwimerere ukorewe aho (live).
Muri rusange Miss Jojo asanga intego ye yagezweho nka 75% kuko hari ibyo yari yateguye bitabashije kugerwaho kubera ikibazo cy’igihe kitabashije kubahirizwa.
At : “Igikorwa cyagenze neza kuko ibyo twari twateguye twagerageje kubikora n’ubwo tutabikoze byose, ibyo twari twateguye ntitubirangije kubera ibibazo by’igihe.”
Iki gitaramo cyari icya mbere cyo kumurika ‘Woman’ cyari kigenewe abantu biyubashye VIP, kikazakurikirwa n’ibindi bizabera mu ntara zitandukanye no kuri stade nto y’i Remera.




