Berwa Musa uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Mosqui ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Reta Zunze ubumwe za Amerika aho amaze imyaka irenga 20 aba hamwe n’umuryango we. Yavutse tariki 2.1.1981 avukira I Nyanza. Ise umubyara yitwa Musa naho mama we akaba yitwa Hawa Berwa. Aba ahitwa Las Vegas Nevada.
Mosqui mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo amurikire abanyarwanda alubumu ye mu kwezi gutaha.
Mosqui umaze amezi atatu ari mu Rwanda akaba asigaje andi mezi abiri mbere yo gusubira muri Amerika, yatubwiye ko icyamuzanye atari ukumurikira abanyarwanda alubumu ye gusa kuko ngo anifuza no kumenyana by’umwihariko na benshi mu bahanzi nyarwanda kuko ngo arabakunda cyane. Ikindi ngo yifuza gukorana nabo indirimbo, kwishimana nabo mu bitaramo no kuganira nabo igihe kinini.
Mosqui watangiye umuziki mu mwaka wa 2006 akora injyana ya RNB n’injyana ya Hip hop. Kuri ubu ari gukorana indirimbo na Bac-T na Ganzo. Zimwe mu ndirimbo ze ni ‘‘Niamini’’, ‘‘Darling’’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzaniya TNK, n’izindi.
Alubumu ye azamurika yayise ‘‘Nimuamini nani?’’. Twamubajije ubuhanzi bwe icyo bugenderaho adusubiza ko aririmba ibintu bibaho mu buzima, urukundo ndest n’ibibazo byinshi bibera muri Africa yibanze cyane cyane kubiba kubana. Yagize ati : ‘‘in my music, I do life, love and so many problems happening in Africa especially for Kids”.
Twamubajije itandukaniro abona kuri muzika yo hanze n’iyo mu Rwanda no ku bahanzi nyarwanda by’umwihariko adusubiza ko abona abahanzi nyarwanda bamaze gutera imbere ndetse na muzika nyarwanda ikaba imaze gutera imbere ugereranyije n’ubushize igihe aherukira mu Rwanda muri 2008 uko muzika nyarwanda yari imeze. Yagize ati: “Rwandan artists are very respectful and they try their best. I was here in 2008 that time wasn’t good but this time you know they are doing good and I like it”.
Twifuje kumenya ni nde muhanzi nyarwanda yaba yemera kurusha abandi ndetse abona afite ubuhanga kurusha abandi adusubiza ko yemera cyane Kitoko ariko akomeza avuga ko ntaho yari yagera n’ubwo ugereranyije n’abandi bahanzi nyarwanda agerageza kubarusha.
Yagize ati: “Kitoko is a good artist hahahaha but am not saying… he tries his best…”. yongeyeho ko abona muri rusange abahanzi nyarwanda bashyiramo ingufu mukazi kabo ariko abasaba kongera ndetse bakanarushaho kwiga muzika banarebera kubandi bityo bagakra umuziki mpuzamahanga.






Yea mosqui represent Rwanda 24/7. 365 days a year peace up