Artists

February 24, 2012

Rwanda : N ubwo ari abanyeshuri ntibibabuza gukora ubuhanzi

More articles by »
Written by: admin


Abo ni abahanzi ba muzika bibumbiye muri groupe “Peace Fire Boys” igizwe n’abasore batatu batuye mu Kagari ka Muganza, umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi. Abo basore ngo bafatanya akazi ko kwiga no kuririmba ku buryo nyuma y’umwaka n’igice bashinze groupe bamaze guhanga indirimbo zigera kuri 20.

N ubwo ari

Babiri mu bagize itsinda Peace Fire Boys

Aba basore bemeza ko ubuhanzi bwabo ari impano, bavuga ko guhanga ntacyo bibangamiraho imyigire. Ngo ibyo babona nibyo bibaha ibitekerezo byo guhanga. Mu ndirimbo zabo baririmba mu njyana ya Hip Hop ngo bakaba bifuza no kuzaririmbana n’umuhanzi Jay Polly.

Sebera Jean Pierre, ni umunyeshuri mu mwaka wa kane mu Rwunge rw’Amashuri rwa Sheli riherereye mu murenge wa Rugarika. Atangaza ko indirimbo ya mbere basohoye bayise “Amarira y’imfubyi” ngo barebaga imibereho y’abana b’imfubyi baturanye n’abo bigana bakabona ibateye agahinda. Iyi ndirimbo imwe rukumbi ni nayo babashije gushyira ahagaragara mu ndirimbo 20 zose baririmbye.

Naho mugenzi we Mugabowintwari Jean Bosco wiga mu wa gatatu ku kigo cyitiriwe Mutagatifu Marie Adelaide riri i Gihara, ngo impano ye y’ubuhanzi ntibangamira amasomo yo mu ishuri kuko agira igihe cyo kwiga n’icyo guhura na bagenzi be bagakora indirimbo.

Kugirango babone amikoro yo gushyira ahagaragara ubuhanzi bwabo, aba basore bashaka akazi k’amaboko nk’ubufasha bw’abafundi mu biruhuko.

Tags: Rwanda- Music- Kamonyi- Development- Hip Hop

 



About the Author

admin





 
 

 
01

Kamichi ahamya ko Guma Guma ari ikintu gikomeye kuko iha abantu benshi akazi

Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi, arahamya ko amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari ikintu gikomeye kuko aha abantu benshi akazi ndetse akanaha abahanzi amafranga menshi no kurushaho kume...
by admin
0

 
 
Four possible destinations for Muyoboke

Four possible destinations for Muyoboke

Alex Muyoboke’s services are highly sought by musicians around the country The news that Alex Muyoboke, one of the finest managers in music industry, parted ways with Urban Boyz crew has placed some of the greatest musicians ...
by admin
0

 
 
Ndashimira cyane Producer Nicolas Nic udahwema kumfasha muri muzika yanjye

‘‘Ndashimira cyane Producer Nicolas Nic udahwema kumfasha muri muzika yanjye’’

Umuhanzi Prince Nani usigaye akorera muzika ye muri Rafiki Records aho akorerwa na Producer Nicolas Nic nyuma yo gukorana n’abantu batandukanye, arashimira Producer Nicolas Nic uruhare agira mu iterambere rya muzika ye. Princ...
by admin
0

 

 
Knowless amazed at Rusiz

Knowless amazed at Rusizi’s support

Rwanda’s songstress Knowless Butera looked shocked and at the same time happy after seeing thousands of people waving posts written on her names and pictures wishing her to win PPGGSS competition. This occurred in Rusizi wher...
by admin
0

 
 
Primus Guma Guma Super Star

What PGGSS must do to salvage its image

That Primus Guma Guma Super Star’s reputation is on a free fall is no issue to debate whatsoever. After a lot of careful planning and endless preparations for the country’s biggest reality TV show, the efforts put into it s...
by admin
0

 




One Comment


  1. JOJO

    COURAGE WAMGU MUTERE IMBERE



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus