Artists

January 20, 2013

Rwanda : “Nahinduye izina kugira ngo ibyanjye byose bibe bishya”- Victor Fidele

“Nahinduye izina kugira ngo ibyanjye byose bibe bishya”- Victor Fidele

umuhanzi Gatsinzi Victor Fidele wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga mu itsinda rya The Brothers hamwe na bagenzi be Ziggy55 na Danny Vumbi kuri ubu yahinduye amazina y’ubuhanzi akaba asigaye yitwa Koudou.

Impamvu nyamukuru yo guhindura amazina ye nk’uko yabidutangarije, ngo ni uko ashaka kugaruka mumuziki agarukanye ibintu bishya gusa.

Yagize ati: “ndashaka kugaruka muri muzika ndi umuntu mushya muri byose. Izina rishya, injyana nshya,…mbese sinshaka ko abantu bazajya bumva indirimbo zanjye ngo bavuge ngo ni iya Vicky wo muri The Brothers…”

Twamubajije niba guhindura izina bitazajya bimugora kubona izina akoresha mugihe agiye kuririmbana na bagenzi be bo muri The Brothers dore ko batangaje ko hari igihe bazajya bagaragara bari kumwe.

Yadusubije agira ati: “…ibya The Brothers mwabibaza abandi barimo kuko njyewe ntabwo nzi neza gahunda za The Brothers ariko izina ni ririya kandi natangiye umuziki wanjye…”

Twakomeje tumubaza niba itsinda ryabo ryaba rikiri kumwe dore ko buri wese arimo kugenda arushaho kwigaragaza ukwe, adusubiza ko gahunda za The Brothers atazizi.

Umuhanzi Koudou yadutangarije ko kuri ubu arimo gutegura alubumu ye bwite ya mbere yise “My land” akaba kandi yaradutangarije ko iyi alubumu izaba iriho indirimbo ziri mundimi zinyuranye zikoreshwa hano mu Rwanda harimo igifaransa, ikinyarwanda n’icyongereza.

Twifuje kumenya impamvu yaba yaramuteye gukora mu ndimi zinyuranye adusubiza ko abona aribyo byiza bituma ibihangano bigera ku bantu benshi banyuranye kandi umuhanzi bikamufasha kugera ku rwego mpuzamahanga.

Umuhanzi Victor Fidele yinjiye mu muziki bundi bushya ku izina rya Koudou akaba anakora injyana ye nshya ya “World Music”. Iyi njyana ni injyana ivanzemo injyana zitandukanye nk’uko Koudou yabidutangarije.


 



About the Author

admin





 
 

 
Awards will recognize local rappers

Awards will recognize local rappers – Jay Polly

Rapper Jay Polly has defended his new invented hip hop awards as the ones which will bring a revolution in Rwandan hip hop genre. Speaking to The New Times, the rebel rapper said that his move is purely intended to reward the h...
by admin
0

 
 
 

A great mentor in Producer Nicolas-Artist Nani

Rwandan artist Prince Nani appreciated help given to him in his music career by Producer Nicolas Nic which has helped him develop a lot in the music industry. This artist who takes his recordings to Rafiki Records said that Pro...
by admin
0

 
 
04

Tidjara bites back

Magic FM radio presenter has reacted to the news that she insulted Rwandan musician Meddy with a clear-cut message that “some journalists should go back to school”. Tidjara was fielding in questions from the media when the ...
by admin
0

 

 
01

Bold predictions in Primus Guma Guma Super Star

Things can’t get interesting for the spectators and fans of music in general. From publicly campaigning for votes to promises made, all the eleven contestants in this year’s edition of Primus Guma Guma Super Star have stepp...
by admin
0

 
 
01

Kamichi ahamya ko Guma Guma ari ikintu gikomeye kuko iha abantu benshi akazi

Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi, arahamya ko amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari ikintu gikomeye kuko aha abantu benshi akazi ndetse akanaha abahanzi amafranga menshi no kurushaho kume...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus