Umuhanzi Mc Fab usanzwe amenyereweho udushya twinshi hano muri muzika nyarwanda, aratangaza ko ashaka kuzaba Maître Mc Fab kugira ngo ahangane n’ukwigana ibihangano bakunze kwita piratage cyangwa se gushishura bikorerwa abahanzi ku bihangano byabo.
Mc Fab ubwo twaganiraga yadutangarije ko mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice ashobora kuzaba yageze kuri iyo ntego ye yo kuba yaba Maître Mc Fab kuko arimo kwiga ibijyanye n’amategeko (Droit, Law) akaba asigaje umwaka umwe n’igice ngo arangize Muri INILAK.
Mu magambo ye yagize ati: “Ndaho ndakomeye, ariko amasomo ameze nabi, niga Law muri INILAK. Nahisemo kwiga Law kuko ndashaka kuzahangana na piratage mu bahanzi kabisa kandi sinzatinda kubigeraho kuko ni mu gihe kingana n’umwaka n’igice gusa nkaba ndangije kwiga n’igitabo byose.”
Uyu muhanzi Mc Fab kandi yatubwiye ko kuba yaramaze igihe atagaragara muri muzika no mu itangazamakuru byatewe ahanini n’urugendo aherutse kugira hanze y’u Rwanda agatindayo bityo abakunzi be bakaba bari baramubuze.
Aho yari yaragiye ni mu gihugu cy’Ububiligi (Belgique) gusura umuryango we ubayo, avuyeyo yerekeza muri Afurika y’epfo (South Africa) n’iBurundi abona kugaruka mu Rwanda akaba kandi yaranaboneyeho kwamamaza ibihangno bye aho hose yagiye agera.
Yatubwiye ko muri iyi minsi kandi akomerewe cyane kuko amasomo amaze kuba menshi kandi agomba kubifatanya n’ubuhanzi. Gusa ngo iyo atekereje icyo yifuza kugeraho kandi aharanira bimutera imbaraga zo kurushaho gukorana ingufu kugira ngo azabigereho.
Kuri ubu ari gukorana indirimbo (collabo) n’abahanzi benshi harimo na Riderman uri mu bahanzi 10 bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star2, ariko indirimbo ngo bakaba bazayishyira hanze aya marushanwa arangiye kuko asanga bitagenda neza kuba umuntu yashyira hanze indirimbo muri iki gihe aya marushanwa ari kuba kuko asanga kuyimenyekanisha byaba bigoye.




