News

May 8, 2012

Rwanda | Nshaka ko abanyarwanda bayumva ntibirangirire ahongaho, ndifuza ko bayumva igire icyo ibasigira-Lil G

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , , ,

Rwanda | Nshaka ko abanyarwanda

Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G wari usanzwe aririmba munjyana ya Hip Hop,nyuma y’uko atangarije ko agiye no kuririmba munjyana ya RNB, indirimbo ye yambere yakoze muri iyo njyana ya RNB yageze hanze ariko ikigaragara ni uko iyi ndirimbo ye ari nziza cyane kandi n’amafoto yayo akaba afashe neza cyane.

Iyi ndirimbo ya Lil G nk’uko yakomeje abidutangariza ni indirimbo yahimbye yifashishije amagambo ari mu Ijambo ry’Umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul KAGAME aho yabwiraga abanyarwanda ko agaciro umuntu ariwe ukiha.
Rwanda | Nshaka ko abanyarwanda Mu kiganiro twagiranye ku itariki ya 6.5.2012 nyuma y’uko tumaze kubona amashusho y’iyi ndirimbo ye “Agaciro”, Lil G yatubwiye ko afite ubutumwa bwihariye kubanyarwanda. Yagize ati: “Nshaka ko abanyarwanda bayumva ntibirangirire ahongaho, ndifuza ko bayumva igire icyo ibasigira.”

Nk’uko Lil G yabidutangarije ubwo yari agitangira gukora iyi ndirimbo, ngo akimara kumva iri Jambo ry’Umukuru w’igihugu cyacu aho akangurira abanyarwanda kwiha agaciro, yahise yumva igitekerezo cyo gukora indirimbo akoresheje iri Jambo uko ryakabaye kuko yumvaga by’umwihariko abantu bakunda umuziki bagomba kujya bahora bumva, baririmba kandi bikanaborohera gufata mumutwe iri jambo kuko Rwanda | Nshaka ko abanyarwandaririmo ubutumwa butagereranywa.

 

yakomeje avuga ko  n’ubwo iyi ndirimbo ye yageze hanze abafana be n’abantu benshi muri rusange bakaba bayikunze cyane, benshi mu bafana be bo bari kumubwira ko rwose bifuza ko yazaguma kuririmba mu njyana ya Hip Hop ngo kuko ariyo bamuzimo ngo ninayo nziza inamubereye. Kuri ibyo kugeza ubu ntarafata icyemezo niba agomba kureka kuririmba RNB burundu.

Lil G kandi afite indi ndirimbo yise “Umuntu” ari gukorera nayo kwa Davydenko ari nawe wakoze iyi ndirimbo ye Agaciro,amashusho agakorerwa muri Unlimited Studio hamwe na Fayzo. Indirimbo Umuntu ikaba izasohoka nko mubyumweru bibiri nk’uko twabitangarijwe na Lil G.




About the Author

admin





 
 

 
Awards will recognize local rappers

Awards will recognize local rappers – Jay Polly

Rapper Jay Polly has defended his new invented hip hop awards as the ones which will bring a revolution in Rwandan hip hop genre. Speaking to The New Times, the rebel rapper said that his move is purely intended to reward the h...
by admin
0

 
 
 

A great mentor in Producer Nicolas-Artist Nani

Rwandan artist Prince Nani appreciated help given to him in his music career by Producer Nicolas Nic which has helped him develop a lot in the music industry. This artist who takes his recordings to Rafiki Records said that Pro...
by admin
0

 
 
04

Tidjara bites back

Magic FM radio presenter has reacted to the news that she insulted Rwandan musician Meddy with a clear-cut message that “some journalists should go back to school”. Tidjara was fielding in questions from the media when the ...
by admin
0

 

 
01

Bold predictions in Primus Guma Guma Super Star

Things can’t get interesting for the spectators and fans of music in general. From publicly campaigning for votes to promises made, all the eleven contestants in this year’s edition of Primus Guma Guma Super Star have stepp...
by admin
0

 
 
01

Kamichi ahamya ko Guma Guma ari ikintu gikomeye kuko iha abantu benshi akazi

Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi, arahamya ko amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari ikintu gikomeye kuko aha abantu benshi akazi ndetse akanaha abahanzi amafranga menshi no kurushaho kume...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus