Nyuma y’igihe gito ibitaramo bitandukanye byo kuzenguruka mu Ntara (Roadshow) kubahanzi bari mumarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 bitangiye, hagiye hagaragazwa hirya no hino mubitangazamakuru ndetse no kuri facebook ibitekerezo (sondage) bya bamwe mubakurikiranira hafi iby’ibi bitaramo n’uburyo abahanzi bagenda bigaragaza hirya no hino muri ibyo bitaramo imbere y’abafana nyamara ngo Bralirwa n’ubuyobozi bwa East African Promotors ntibemeranya n’abo bantu bagenda bakora urwo rutonde rw’uko abahanzi barushanyije.
Ibi byagaragajwe tariki ya 16.5.2012 mu nama yari yahuje abanyamakuru na Bralirwa ndetse na East African Promotors muri Top Tower Hotel mu rwego rwo kumenyeshwa abasimbuye Emmy wari muri PGGSS2 akaba amaze iminsi yerekeje kumugabane w’Amerika agiye kwiga akaba ubu arikubarizwa ahitwa Texas.
Kim Kizito ukorana na Bralirwa na EAP (East African Promotors) muri aya marushanwa ya Primus guma Guma Super Star 2 akaba ari nawe ushinzwe itangazamakuru muri PGGSS mu kuvuga ko batemeranya n’abakora uru rutonde, yagize ati : ‘‘Ntitwemeranya n’abakora urutonde rw’uko abahanzi barushanyije muri Roadshow za Primus Guma Guma Super Star2 kuko twebwe abahanzi tubafata kimwe nta n’ubwo Bralirwa cyangwa East African Promotors ibishyigikiye. Ibi bishobora gutuma abantu bakekako iyo Roadshow zirangiye Bralirwa na EAP bagenda bakicara bagakora urutonde rw’uko abahanzi barushanyije kuririmba kandi atariko biri.’’ Yakomeje avuga ko basaba abanyamakuru kutazongera kubikora cyangwa se banabikora bakavuga ko ibyo ntaho bihuriye na Bralirwa na EAP kuko bo ibi batabishyigikiye na gato.
Kuri iki cyifuzo cya Kim Kizito, abanyamakuru batandukanye bagize icyo babivugaho ariko muri rusange bibukije ko rwose umunyamakuru afite uburenganzira bwo gukora kuriya agaragaza uko abona ibintu (sondage) ndetse n’uko abaturage babibona cyane ko noneho ibi abahanzi barimo ari amarushanwa. Bakomeje bashimangira ko PGGSS ari amarushanwa bityo rero nta mpamvu yo kutagaragaza uburyo abahanzi barushanyije bityo bizatuma buri muhanzi amenya icyo asabwa gukora. Niba ari uwo bashyira kumwanya wa mbere bimutera imbaraga zo kurushaho gukora, niba kandi hari uwo bashyira kumwanya wa nyuma nawe bimwereka uko ahagaze bityo bigatuma amenya icyo agomba gukora.
Mu ijambo yavuze, Jean Pierre Twahirwa ushinzwe ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa, ubwo umunyamakuru yamugaragarizaga zimwe mu mpungenge afite harimo kuba hari uko umuhanzi aba azi kuririmba muburyo bw’umwimerere ariko ugasanga ntagaragaye mubakomeza ahubwo ugasanga hakomeje wa wundi utazi kuririmba byanagaragaye ko mugenzi we wasigaye yamurushaga cyane, yagize ati : ‘‘PGGSS icya mbere igamije ntabwo ari ukugaragaza umuhanzi uzi kuririmba neza kurusha abandi ahubwo yo igamije guha abanyarwanda umuhanzi bikundira bityo rero kuba umuhanzi azi kuririmba cyangwa gucuranga cyangwa kubyina twe sibyo tureba kuko twe abahanzi tubafata kimwe.’’ Yakomeje avuga ko bo babona ko kuba umuhanzi yarashoboye kuba mubahanzi 10 bahatanira PGGSS2 bihagije kuba yakwegukana insinzi aramutse atowe n’abaturage kuko ikingenzi Bralirwa ishaka ari uguha abaturage umuhanzi bikundira kurusha abandi.
Aha umuntu akaba yakibaza ati : ‘‘Ese koko Primus Guma Guma Super Star ntabwo ari irushanwa nk’uko bigaragarira abantu? Niba se atari ngombwa ko umuhanzi amenya kuririmba by’umwimerere (Live) cyangwa se kumenya gucuranga, kubyina, kuki bashyizeho TV show igomba gukorwa abahanzi baririmba Live muri aya marushanwa ya PGGSS2?’’
Dore ibigaragara mu rutonde rugenda rukorwa hirya no hino uko abahanzi baba barushanyije mugushimisha abantu : uza kumwanya wa mbere ni Rider Man, hagakurikiraho Jay Polly, King James, Dream Boys, Bull Dogg, Just Family, Danny Nanone, Knowless, Young Grace akaza ku mwanya wa nyuma. Emmy akirimo yashyirwaga ku mwanya wa 6 mugushimisha abafana. Ese Urban Boys imaze gusimbura Emmy ikaba yanafashe numero ye 1, yo izajya iza ku mwanya wa kangahe kuri uru rutonde?





