Umuhanzi Makanyaga abdul, ndetse n’itorero rye basusurukije abakozi bo muri Rulindo ku munsi mpuzamahanga w’umurimo, n’ubwo yagaragazaga imbaraga nke.
Uyu muhanzi hamwe n’itorero rye, bifatanyije n’abakozi ba Rulindo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, mu njyana y’igisope yanyeganyeje benshi mu batuye Rulindo.
Uyu muhanzi utabashaka kuririmba indirimo eshatu ahagaze kubera ububabare bw’akaguru, kuko yaririmbaga ubundi akajya kuruhuka, ijwi rye ryari nta makemwa nk’uko benshi babihamyaga.
Indirimbo nka Anita Mukundwa, Dativa, Urukundo hamwe n’izindi zivuga ku mukozi n’umurimo ni zimwe muzo bifashishije maze abakozi ba Rulindo barawucinya karahava.
Makanyaga Abdul, igihanganye mu Njyana y’igisope, yatangaje benshi muri Rulindo, ubwo yabaririmbiraga kandi bigaragara ko afite imbaraga nke, kuko atabashaga kugenda wenyine ntawe umufashe.
Birashoboka umuhanzi Makanyaga Abdul yakoze impanuka kuko yari afite inkovu nshya mu maso, ndetse anacumbagira akaguru k’iburyo.





