Umuhanzi Kitoko Bibarwa uherutse kujya mu ngendo nyinshi zitandukanye yagiye agirira hirya no hino ajya kuririmba, kuri ubu ari mukaruhuko.
Kitoko Bibarwa nk’uko yabidutangarije mukiganiro twagiranye kumugoroba wo ku itariki 24.7.2012 ahagana mumasaha ya saa mbiri za nijoro, yagize ati: “ubu nsa nk’uri mukaruhuko kuko nta bintu byinshi mfite muri iyi minsi.”
Uyu muhanzi waranzwe n’ingendo nyinshi cyane hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka, yadutangarije ko kuri ubu asa n’ufite akaruhuko ndetse akaba yumva nta hantu ateganya kwerekeza vuba aha.
Kitoko uririmba injyana ya Afrobeat atumirwa mubitaramo byinshi kuko ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina hirya no hino haba mu Rwanda, muri Afurika ndetse no mubihugu byateye imbere. Aho ibitaramo byinshi cyangwa se ikindi gikorwa gihuje abanyarwanda hanze y’u Rwanda bagakenera abahanzi nyarwanda, umuhanzi wambere utumirwa ni Kitoko Bibarwa.
Bamwe mubanyarwanda baba hanze y’u Rwanda twaganiriye, batubwira ko Kitoko ariwe muhanzi nyarwanda bakunda cyane. Umunyarwanda uba muri Canada utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara yagize ati: “Kitoko hano turamwemera bya hatari kuko azi kuririmba, afite ijwi ryiza mbese afite inganzo nta gushidikanya.”
Undi munyarwanda uba mugihugu cya Afurika y’epfo twaganiriye, yatubwiye ko indirimbo zikunzwe cyane iwabo ari iza Kitoko, Acha Blague ya Lil G n’abandi.
zimwe mu ngendo Kitoko amaze gukora hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka harimo muri Kenya yagiye mu kwezi kwa mbere, Dubai mu kwezi kwa gatatu, i Burundi mu kwezi kwa gatanu, Senegal mumpera z’ukwezi kwa gatanu, Ububiligi muri uku kwezi kwa nyakanga n’ahandi.





