News

March 17, 2012

Rwanda : Nyuma yo guhindura itariki, ubu noneho Urban Boys igiye kumurika alubumu yabo ya kabiri

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , , ,


Nk’uko imaze iminsi itegerejwe cyane, alubumu Ishyamba ya Urban Boys (Urban Boys isigaye initwa The Super Level) igiye kumurikirwa abanyarwanda.

Nyuma yo guhindura

Ubusanzwe mbere hose hari hateganyijwe ko iyi alubumu izamurikwa ku itariki 9 werurwe 2012 ariko biza kubuzwa n’uko banze kugongana na Miss Jojo wari waratangaje ko azamurika alubumu ye Woman nawe kuri uwo munsi. Ababikurikiranira hafi ariko bemeza ko hari n’umwe mu bahanzi Urban Boys yateganyaga kuzana ariko kuri iyi tariki akaba atari buboneke bityo bituma bigiza inyuma itariki.

Nyuma yo guhindura bakareka itariki ya 9, batangaje ko bazamurika alubumu yabo ku itariki ya 24 werurwe 2012 ariko ko bafite impungenge zo kugongana na Primus Guma Gma Super Star Season 2 muri gahunda zayo ariko Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promotors (EAP) atangaza ko batakagombye kugira impungenge kuko PGGSS Season 2 itaje kubahambira.

Yatangaje ko bitakagombye kuabuza gahunda zabo ati ndetse n’iyo baza mu 10 bazatorwa ku munsi w’ejo tariki ya 17.3.2012 bitababuza kumurika alubumu yabo nyuma y’icyumweru.

Nyuma y’iri hindagurika rero, noneho hemejwe ko bazamurika alubumu yabo ku itariki 30.3.2012 bakaba bazayimurikira I Butare muri Auditorium ya Kaminuza aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000 na 2000 mu myanya y’icyubahiro (VIP), ibirori bikazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abahanzi hafi ya bose b’abanyarwanda bazaba bahari bagiye kwifatanya nabo: King James, Tom Close, Kamichi, Uncle Austin, Knowless, Allioni, Danny, Young Grace, Riderman, Jay Polly n’abandi.




About the Author

admin





 
 

 
01

Kamichi ahamya ko Guma Guma ari ikintu gikomeye kuko iha abantu benshi akazi

Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi, arahamya ko amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari ikintu gikomeye kuko aha abantu benshi akazi ndetse akanaha abahanzi amafranga menshi no kurushaho kume...
by admin
0

 
 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 

 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 
 
KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

Icyuma gitanga ubukonje mu nzu cyamaze gushyirwa hejuru y’aho iyo boite izakorera Mu minsi mike mu mujyi wa Kibuye haraza kuba huzuye inzu y’urubyiniro (boite de nuit cyangwa dancing club) mu ndimi z’amahanga. Iyo boite i...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus