Kabano Georges uzwi ku izina rya Producer Kabano wahoze akorera muri Bridge Record aho yari azwi mugutunganya neza indirimbo zihimbaza Imana, kuri ubu akaba asigaye abarizwa muri Solace Ministries Studio nyuma yo kuva muri Bridge Record ngo yaba ataremererwa gutandiga gukoreramo nk’uko twabitangarijwe na Producer Prince usanzwe akorera muri Solace Ministries akaba ari nawe usanzwe areba inyungu z’iyo studio.
Ubwo twasuraga iyi studio twahasanze aba ba Producer bombi Prince na Kabano, Producer Kabano akaba ahari nyuma yo kureka gukorera muri Bridge Record kubera impamvu ze bwite nk’uko yabidutangarije.
tariki 23.5.2012 mu kiganiro twagiranye n’uyu mu Producer (Kabano) yadutangarije ko ukwezi kwenda kuzura ari muri Solace Ministries Studio akaba yaravuye muri Bridge kubera impamvu ze bwite. Producer Kabano yagize ati: “Kuva muri Bridge ni impamvu zanjye bwite, nta kibi kirimo ni uko umuntu aba yumva ashaka guhindura fréquence.”
Twifuje kumenya niba nyuma yo kuva kuri Bridge yarahise aza hano kuri solace Ministries Studio cyangwa se niba hari ahandi yabanje gukora agira ati: “Nta handi nabanje gukora ahubwo nabanje gukemura utubazo twa famille nk’igihe cy’amezi 2 hanyuma nyuma y’utwo tubazo mbona kuza kuri solace.”
Kugeza ubu ntarasinya amasezerano y’imikoranire na Studio ya Solace nk’uko yakomeje abitubwira, aya makuru kandi akaba yemezwa na Producer Prince usanzwe akorera muri iyi studio akaba ari nawe ushinzwe kurebera inyungu zayo (Manager). Producer Prince yagize ati: “Yeah ntabwo Kabano twari twasinyana amasezerano, turacyabyigaho, tuzamusubiza mu cyumweru gitaha.”
Kabano we kuruhande rwe yagize ati: “ Biri mu nzira ko nsinya contrat ariko ndahari, ndigukora full time.”
Kuva yagera muri Solace Ministries Studio amaze gukorera abahanzi batari benshi. Nk’uko yabitubwiye, ngo amaze gukorera cyane cyane amakorali (Chorale). Mubahanzi yakoreye ngo harimo na Mister Focus bakunze kwita Bihogo uririmba inyarwanda akaba yaramukoreye indirimbo yashyize hanze mucyunamo ikaba ari indirimbo ivuga ku bumwe n’ubwiyunge ivuga ngo “Twubake ubumwe”. Undi amaze gukorera ni umudamu witwa Uzamukunda Goreth uririmba gospel.
Producer Kabano nk’uko yakomeje abidutangariza, Solace Ministries Studio ngo yaba ari studio ya 3 akoreyemo nyuma ya studio ya Aaron ati: “ Solace ni studio ya gatatu nkozemo nyuma ya Studio ya Aaron bita East African kuko Aaron niwe wari umwalimu wanjye. Iyi studio nayimazemo umwaka wose mbona kujya muri Bridge nyuma none ubu ndi muri Solace.” Studio ya Aaron yayibayemo mumwaka wa 2011, Bridge ayibamo mumwaka wa 2011 none muri 2012 ari muri Solace Ministries Studio.
Twifuje kumenya niba yaba afite gahunda yo kuzamara igihe muri Solace Ministries Studio dore ko bimaze kugaragara ko buri mwaka ahindura studio, yadusubije agira ati: “Byose birashoboka kuko umuntu agenda areba imbere ikirushijeho kukindi kubisanzwe bijyanye n’ubuzima busanzwe. Buriya umuntu wese aba ashaka perfection kugira ngo uve aho uri utere intambwe ugere kuyindi ntambwe. Rero birashoboka cyane ko umwaka utaha cyangwa muyindi myaka itaha naba ntari kuri solace cyangwa nkaguma kuri solace kugeza igihe bizahindukira.”
Bridge Record Producer Kabano yahozemo, ni studio ya Uwizeye Jacques uzwi mu muziki nyarwanda nka Jack Ross, nyir’iyi studio yakoresheje bamwe mubaproducers nka Producer Junior, Producer Max, Producer Naason akaba n’umuhanzi n’abandi. Ni studio ibarizwa mu Biryogo hafi ya Grace Hotel.
Solace Ministries Studio ubu Producer Kabano asigaye abarizwamo, ni studio y’itorero “Solace Ministrires” ikaba ibarizwa Kacyiru kumuhanda uva kuri Ministeri werekeza Kimironko hafi y’umuhanda umanuka ujya kubitaro byitiriwe Umwami Faysal (Kig Faysal Hospital). Muri iyi Studio niho Producer Nic Mucyo Israel wari uzwi kumazina ya Producer Nicolas akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoreraga muri Bridge Record mbere y’uko ajya kwiga nyuma y’uko Bridge igurishijwe.
Producer Nic Mucyo Israel yaruhukiye muri Solace Ministries ubwo yari avuye muri Africa y’epfo kwiga ibijyanye no gutunganya indirimbo (Production) akaba yarayikoreyemo mbere yo kwerekeza muri Narrow Road abarizwamo ubu iba I Gikondo Merez ya mbere.





