
Nicolas Mucyo Israel uzwi ku izina rya Nicolas Nic, umuhanzi akanatunganya umuziki (Producer), ngao yaba afite gahunda yo kwigisha abantu ibijyanye no gutunganya umuziki.
Ibi Nicolas Nic yabidutangarije ubwo twamusuraga muri Narrow Road, studiyo asigaye akoreramo iri I Gikondo Merez ya mbere, aho Pastor P yahoze akorera. Nk’uko yabidutangarije, Nicolas Nic ngo arateganya gutangira kwigisha abifuza gukurikirana ibijyanye no gutunganya umuziki. Twamubajije igihe bazatangirira n’umubare w’abanyeshuri amaze kugira, adutangariza ko nta banyeshuri bari batangira kuza kuko ntagihe gishize abitangaje.Yagize ati: “Nta gihe gishize mbitangaje ariko umuntu wa mbere uzaza afite gahunda tuzahita dutangira kwiga ntakabuza.”
Iri shuri rya Nicolas Nic rizajya ryinjiramo abantu bafite ubumenyi kuri piyano n’iyo bwaba buke kugira ngo biborohere kuba bakurikirana neza amasomo. Yanatubwiye ko ariko ibi bitazitira umuntu wumvaga abyifuza cyane kandi akaba adafite ubumenyi namba kuri piyano, ko bafite uburyo bavugana akaba yamuha amasomo ya piyano kuruhande ariko akayahabwa mbere yo gutangira kwiga ibijyanye no gutunganya umuziki.
Kubijyanye n’amafaranga y’ishuri, Nicolas Nic yadutangarije ko ibi bizajya biterwa n’igihe umuntu yifuza kumara yiga ariko ngo ntibizaba bihenze kuko arifuza ko abantu bamenya gutunganya umuziki ari benshi.
Kukibazo kijyanye n’igihe kwiga byamara kugira ngo umuntu abe yamenye gutunganya umuziki, yagize ati: “Kwiga ntibijya birangira, gusa ari nk’umuntu uzi gufata vuba nyuma y’amezi atanu yiga iminsi itatu mu cyumweru, yaba ari capable gutangira gutunganya umuziki.” Nicolas Nic kandi arashishikariza abakobwa kwitabira ibyo gutunganya umuziki dore ko mubatunganya umuziki dufite hano mu Rwanda nta mukobwa n’umwe urimo.
Rwanda : Producer Nicolas Nic arateganya gutangira kwigisha gutunganya umuziki (Production musicale)
More articles by admin »
Written by: admin
Tags: rwanda, Rwanda entertainment, Rwanda Kigali, Rwanda producer, Rwanda school




