Umuproducer wo muri Uganda umaze no kwamamara mu Rwanda kubera gukorera abastars bo mu Rwanda bemera bakava hano mu Rwanda bakerekeza muri Uganda kugirango abakorere indirimbo, yari amaze iminsi hano mu Rwanda, tariki 25/6/2012 yasubiye iwabo ariko hakaba hari gahunda yo kugaruka vuba nko mu byumweru bitatu gusa.
Producer Washington ubwo yazaga yari afite gahunda yo gukora indirimbo ya Tigo ari nayo yari yamuhagurukije muri Uganda aza mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na mugenzi we Bac-T ufite studio Big-Town Washington yakoreyemo iyo ndirimbo ya Tigo ivuga kubwiza bw’u Rwanda.
Indirimbo Washington yakoreye Tigo yaririmbwe n’abahanzi Riderman, Dream Boys, Urban Boys Kitoko na Radio nyuma aza no gukora izindi ndirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda bamuganaga. Zimwe yagiye azirangije harimo iyo yakoranye na Riderman yitwa Oh Oh, izindi yarazijyanye azazikomereza muri Uganda.
Mu kiganiro twagiranye ku itariki 25.6.2012 na Bac-T nyiri Big-Town studio ubwo twayisuraga, ari naho Washington yamaze iminsi myinshi akorera abahanzi nyarwanda indirimbo, twamubajije kuriwe uko yabonye imikorere ya Washington ugereranyije n’abandi ba producer b’abanyarwanda n’impamvu we akeka yaba ituma abahanzi nyarwanda bamugana cyane, Bac-T yadusubije agira ati: “Ikintu njye nabonye cya mbere ni uko Washington ari umuhanga cyane mubijyanye no gutunganya indirimbo. Uzumve nawe indirimbo yakoze wumva harimo difference n’iz’inaha. Ikindi mbona abahanzi bacu bakurikira ko ari n’umuntu ukora igihangano cyawe mugihe gito kandi akakiguha kinoze neza cyane.”
Yakomeje atubwira byinshi mubiranga imikorere ya Washington harimo n’uko we iyo abona umuhanzi atabizi ntabwo amukorera ariko iyo abona umuhanzi azi kuririmba uwariwe wese aramukorera atarobanuye kandi abahanzi bose akabafata kimwe, mbese muri make ngo afite customer care.
N’ubwo tutashoboye kwibonanira imbonankubone na Producer Washington, ariko mukiganiro gito twagiranye kumurongo wa telefoni mugihe yarimo akora indirimbo ya Tigo, yadutangarije ko akunda u Rwanda n’abahanzi nyarwanda kandi ko ababonana ubuhanga bukomeye. Gusa ngo bakeneye gushyiramo ingufu bagakora cyane kugirango babone umusaruro w’ibyo bakora. Ibi na Bac-T yabidusubiriyemo ubwo twamubazaga nk’umuntu waganiriye cyane na Washington uko yabonye abahanzi nyarwanda.
Bamwe mubahanzi nyarwanda basanze Washington muri Uganda ngo abakorere indirimbo harimo Urban Boys, Dream Boys, Kitoko, Kamichi, Allioni n’abandi.




