Umuhanzi TMC ubarizwa mu itsinda Dream Boys aho ari na mugenzi we Platini, bakaba nabo itsinda ryabo riri mu bahanzi 10 bari muri Primus Guma Guma Super Star 2, yadutangarije ko igitaramo bakoreye i Rusizi ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 5.5.2012 cyagenze neza cyane kikaba cyaranitabiriwe cyane kurusha icy’ubushize bagiyemo I Rusizi kandi ko batangajwe no gusanga indirimbo zabo hafi ya zose I Rusizi bazizi.
Mu kiganiro twagiranye kuri uyu mugoroba tariki ya 6.5.2012 ku isaha ya saa mbiri na 57 (20h57) ubwo bari bamaze hafi ngo amasaha abiri gusa bageze I Kigali bavuye I Rusizi, yatubwiye ko muri rusange igitaramo cyagenze neza usibye nyine ikibazo cy’umuriro cyahabaye mugihe igitaramo cyari gitangiye bikaba ngo byarateye abafana gusa n’abarambirwa ndetse n’abahanzi ubwabo bikaba byarabateye ikibazo, ariko ngo nyuma y’iminota nka 45 ikibazo baragikemuye ni uko igitaramo gitangira nyuma y’igihe cyari cyateganyijwe.
TMC yagize ati: “Igitaramo cyagombaga gutangira 16h00 ni uko umuriro uhita ubura tumara hafi iminota 45 dutegereje, nawe urabyumva ko abafana bari batangiye kurambirwa ndetse natwe abahanzi. Gusa nyuma ikibazo cyarakemutse igitaramo kiratangira. Cyatangiye 17h10 kirangira 19h15”. Nk’uko TMC yabitubwiye, igitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba zirenzeho iminota 10 kirangira saa moya z’umugoroba zirenzeho iminota 15.
Twifuje kumenya uko Dream Boys nk’abahanzi bari muri PGGSS y’ubushize uko babonye iki gitaramo bagreranyije n’icy’ubushize hariya I Rusizi. TMC yatubwiye ko kuruhande rwa Dream Boys babonye igitaramo cyagenze neza cyane usibye nyine ikibazo cy’umuriro cyabaye. Yagize ati: “Usibye nyine kiriya kibazo cy’umuriro naho ubundi igitaramo cyagenze neza cyane kuko by’umwihariko kuri twe nka Dream Boys twasanze abanyarusizi indirimbo zacu hafi ya zose bazizi kuburyo twaziririmbaga nabo bari kuririmba. Byatweretseko badukunda cyane kandi banakurikirana muzika dukora. Ikindi ni uko sound nayo yari nziza cyane kandi abafana nabo bari benshi cyane kuburyo bendaga kwikuba kabiri kubari bahari ubushize.”
Nk’uko yakomeje abitubwira ngo I Rusizi igitaramo cyahabereye cyagenze neza cyanekurusha icyahabereye mbere kuko ngo na sound (amajwi) yari imeze neza cyane mugih iy’ubushize atariko byari bimeze.
Nyuma y’iki gitaramo cyabereye I Rusizi hazakurikiraho kujya I Rubengera mukarere ka Karongi kuwagatandatu utaha tariki ya 12.5.2012 naho ku itariki ya 13.5.2012 berekeze I Muhanga mukarere ka Muhanga.Izindi gahunda zijyanye n’aya marushanwa ndetse n’ibi bitaramo hirya no hino mu Ntara tuzajya tubibagezaho buhoro buhoro.




