Mu minsi yashize hari abahanzi bamwe na bamwe bikomye bamwe mu banyamakuru bavuga ko bamamaza (ibyo bita promotion) ku bahanzi bamwe gusa bigendeye ku kimenyane, ariko abanyamakuru nabo bakavuga ko hari abahanzi bategera itangazamakuru ngo bamenyekane kandi bafite ibihangano byafasha abantu.
Karire Murekatete honnette (mumporeze)
Kimwe n’ahandi, mu karere ka Ngororero naho hari abahanzi bataramenyekana ariko wareba ibikorwa byabo ugasanga bifatika. Umwe mu bo twaganiriye witwa KARIRE MUREKATETE Honnette, bita MUMPOREZE kubera indirimbo ze zihumuriza abarushye yagiye ahimba.
Uyu mukobwa w’imyaka 19, avuka mu karere ka Karongi ariko ubu yiga mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye mu ishami ry’icungamutungo mu rwunge rw’amashuli rwa IBUKA rwo mu murenge wa Kabaya (Groupe Scolaire IBUKA /Kabaya).
MUMPOREZE ubu afite indirimbo 52 zose yahimbye akanaziririmba, harimo n’izamajwi n’amashusho. Akomeza avuga ko yatangiye kwiyumvamo inganzo afite imyaka 12 ari nabwo yakoze indirimboye ya mbere. Uyu muhanzikazi akora indirimbo zirebana n’amatora, ubukwe, icyunamo ndetse n’indirimbo zijyanye n’umuco nyarwanda dore ko ari n’umusizi akamenya no kuvugira inka.
Uretse abantu b’incutize z’abanya Canada bamukunze ubwo yaririmbaga indirimbo ye ya mbere maze bakajya bamufasha mu gihe cy’imyaka 3 kuva yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza, MUMPOREZE ntahandi hantu yigeze akura inkunga. Gusa ngo kuko hari abantu bake batangiye kumumenya hari ubwo bamusaba kubakorera indirimbo maze bakamufasha kubona ibikoresho ariko akabikora ntakindi gihembo bamuhaye.
Tumubajije niba abona umwanya wo gukora indirimbo ze kandi yiga, MUMPOREZE yatubwiye ko guhimba injyana no kwandika bitamugora cyane kuko ngo hagati y’iminota 20 na 25 aba yarangije gukora indirimbo y’iminota 4, naho ngo iyo yabonye umunsi wose ashobora gukora hagati y’indirimbo 6 n’8, naho ngo studio akunda cyane ni iyitwa SAMBA yo muri Rubavu.
Twashatse kumenya igihe MUMPOREZE yumva azamenyekanira mw’itangazamakuru no ku rwego rw’igihugu kuko amaze kugira ibihangano byinshi, maze arasubiza ati “Ni wowe munyamakuru wa mbere unganirije kandi hari benshi twagiye duhurira mu bikorwa bitandukanye, ariko siniteguye kwiyamamaza. Gusa hari indirimbo ikomeye ndi gukora ku mateka y’u Rwanda muri rusange, nzayikorana ubwenge kuburyo izakundwa niyo izanyereka icyo itangazamakuru rizakora”.
Abazi uyu mukobwa harimo n’abayobozi b’ishuli yigamo bamubona mo impano yo kwitanga, kubaha no kudapfusha ubusa igihe afite ndetse ubwo twamusuraga twasanze arimo kwigisha bagenzibe bigana kubyina bya Kinyarwanda arinako abafata amashusho (video) yo kuzakoresha mu ndirimbo arimo gukorera umurenge wa Kabaya.




