Artists

December 14, 2012

Rwanda : Umuhanzi Daniellah yamenyekanye kubera Kayitare Wayitare

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , , , ,
Umuhanzi Daniellah

Umuhanzi Daniellah

Umuhanzi Daniellah amazina ye asanzwe ni Daniellah Rusagara aratangaza ko kumenyekana kwe muri muzika byatewe n’umuhanzi Kayitare Wayitare.

Yatangiye kugaragaza ubuhanzi bwe mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ni nk’abandi’ (Impfubyi).

Iyi ndirimbo yayikoreye muri Studio MCLO Studio ubwo Kayitare Wayitare yatangazaga ko agiye gufasha abana b’abakobwa bifitemo impano. Iyi ndirimbo yakorewe Celebrity Music yatumye uyu muhanzi Daniellah amenyekana hirya no hino mu Rwanda. Nyuma yaho yaje kujya anitabira ibitaramo bitandukanye.

Gusa uyu muhanzi ntiyakomeje gukora cyane ngo arusheho kumenyekana kuko hari ubundi buhanzi bujyanye n’ubugeni yari arimo.

Nyuma y’indirimbo ya mbere Imfubyi yasohoye mu 2009, yaje gusohora iyo yise ‘Milliyoneri’ na‘ Sinamuvaho’ yasohoye muri 2010. Izo zombi yazikoreye kwa David muri Future Records. Yakoze indi ndirimbo yise ‘Winzitira’ yaririmbanye na Kim n’indi yise ‘Ngenza Buhoro’ yakoreye muri Celebrity Music.

Izindi ndirimbo harimo iyo yakoranye n’abandi bahanzi Ally-G yitwa ‘Amarira y’Umurambo’ n’indi ndirimbo yakoranjye na Ama-G yitwa ‘Umuhanda’.

Uyu muhanzi nubwo aririmba mu njyana isanzwe, ari gutegura album y’injyana yihariye African Beat icuranzemo ibicurangisho bya kinyafurika ategereje gufashwamo n’undi muntu wamwemereye kuzayikora. Muri iyo album ateganya kuzafashwa na Mico Prosper.

Umuhanzi Daniellah ni mwene Peter Rusagara na Esperance Muteteri. Yavutse kuwa 21/12/1990, ni bucura mu muryango w’abana 3. Yavukiye mu Ntara y’i Burasirazuba.

 

 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

Icyuma gitanga ubukonje mu nzu cyamaze gushyirwa hejuru y’aho iyo boite izakorera Mu minsi mike mu mujyi wa Kibuye haraza kuba huzuye inzu y’urubyiniro (boite de nuit cyangwa dancing club) mu ndimi z’amahanga. Iyo boite i...
by admin
0

 
 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus